Twabonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ntitwabubona – Depite Kanyange

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 01-07-2019 saa 14:35:22
Depite Kanyange Phoebe, Perezida w'Ishyaka PSP, avuga ko abanyarwanda babonye ikimenyetso cy'ubwigenge ariko ntibabubone (Foto Gentil G.)

Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere mu Rwanda (PSP), asanga u Rwanda rwarabonye ubwigenge busesuye muri Nyakanga 1994 ubwo Ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakurikiraho kubanisha Abanyarwanda.

Kanyange Phoebe uyobora ishyaka PSP, avuga ko kuwa 01 Nyakanga 1962 u Rwanda rwabonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ntirwabona ubwigenge.

Ibi byaragarutsweho mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko u Rwanda rwabonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ntirwabona ubwigenge, agahamya ko Abanyarwanda babonye ubwigenge nyuma y’aho FPR-Inkotanyi itsinze urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati: “Twabonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ntitwabona ubwigenge. Tariki ya 04 Nyakanga 1994 ni bwo twabonye bwa bwigenge twari twarifuje igihe kirekire, kuko iyo tuza kuba twarabubonye ntakwibohora kwari kubaho. Navuga ko Abanyarwanda twabonye ubwigenge nyabwo nyuma y’aho FPR-Inkotanyi itsindiye urugamba rwo kwibohora”.

Depite Kanyange asobanura ko ubwigenge bw’igihugu ari ukwibohora igihugu kikava ku ngoyi y’ubukoloni maze abenegihugu bakisanzura iwabo.

Ati: “Ubwigenge ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye maze igihugu kikayoborwa na benecyo kandi bakagira n’uburenganzira ku bukungu bukirimo. Navuga ko abanyapolitiki mu Rwanda twashoboye gukorera hamwe ndetse ikindi kiza ni uko n’abaturage dufatanyije”.

Twibutse ko u Rwanda rwabonye ikimenyetso cy’ubwigenge tariki ya 01 Nyakanga 1962, rwemerwa nk’igihugu mu Muryango w’Abibumbye, Loni, ku itariki ya 18 Nzeri 1962.

U Rwanda kandi ruzizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 kuwa Kane tariki 04 Nyakanga 2019, akaba ari umunsi ukomeye mu mateka y’Abanyarwanda nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka rya PSP.

Depite Kanyange Phoebe, Perezida w’Ishyaka PSP, avuga ko abanyarwanda babonye ikimenyetso cy’ubwigenge ariko ntibabubone (Foto Gentil G.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.