TVET: Abarihirwa na FARG bagiye kujya biga banakora

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 08-07-2019 saa 11:22:21
Abanyeshuri biga 'Plumbing' barihirwa na FARG muri IPRC Kicukiro

Ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) buratangaza ko hari gahunda nshya yo gufasha abanyeshuri barihirwa n’iki kigega irebana n’uko abiga amashuri y’imyuga (TVET) bajya biga banakora mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Byakorwa hashingiwe mu masezerano FARG yagirana n’amashuri. Ikindi ni uko bazajya banahabwa ibikoresho bibafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Eng. Ruberangeyo Théophile Umuyobozi wa FARG yatangaje ko ari igahunda iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020. Hakaba haranateguwe uburyo bwo gufasha abiga muri kaminuza kubona porogaramu za mudasobwa (Logiciels) kuko baba bazikeneye ariko badashobora kuzigurira.

Ku bijyanye no kubona Mudasobwa (Laptops), yavuze ko abarangije kaminuza bishyuriwe na FARG bazihawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije mu Nama y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), bakazazishyura bamaze kubona akazi.

Yagize ati: “Ikindi gishyashya ni uko tugiye gutangira gufasha abanyeshuri kubona ibikoresho bibafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, ku buryo ukeneye imbaho y’amazi tuyimuha, ukeneye ibikoresho byo gukanika imodoka tukagira ibyo tumuha by’ingenzi bituma ajya gusaba akazi bakakamuha, n’abandi baba barize iby’amazi cyangwa amashayanyarazi tukagira ibyo tubafasha”.

Akomeza avuga ko bazatangirira ku mashuri amwe y’ikitegererezo ku buryo byazagera no ku yandi.

Yongeyeho ati: “Birumvikana ko nta banyeshuri benshi tuzaba dufite mu mashuri yisumbuye, tuzashyira imbaraga nyinshi kuri TVET, ari ko tugirana amasezerano n’amashuri abafasha kuba bakwiga banakora kugira ngo ibyo biga bitazabapfira ubusa”.

Avuga ko iyi gahunda igamije gufasha FARG guhangana n’ikibazo k’ibura ry’akazi kuko usanga abanyeshuri benshi barangiza kwiga bakakabura, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ho birushaho kubagora kuko baba badafite aho kuba, nta babyeyi, nta n’abavandimwe, badafite icyo kurya,…

Ati: “Murumva ko byihutirwa cyane mu rwego rwo kubafasha”.

Bamwe mu banyeshuri batangiye kwiga imyuga bishimira ko ari gahunda nziza izatuma babasha kwibeshaho.

Umwe muri bo witwa Nsanzineza Bosco wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali), mu mashuri yisumbuye yari yarize ubwubatsi ariko ntiyabasha kubona amanota yo gukomeza muri kaminuza, FARG yamufashije kwiga ibijyanye n’amazi (Plumbing). Avuga ko kwiga imyuga byamufashije ubu yatangiye no kubona ibiraka.

Yagize ati: “Ubu ngeze ku rwego rwo kuba nageza ahantu amazi akonje n’ashyushye, maze kumenya byinshi mu gukora ibirebana n’amazi, mbasha gukora ibiraka nkabona amafaranga yo kwishyura inzu mbamo urumva ko ari ikintu gikomeye”.

Ariko yifuza ko igihe cyo kwiga imyuga cyongerwa kikava ku mwaka umwe kikagera kuri ibiri kuko nko gukora ibijyanye n’amazi bikubiyemo amasomo menshi asaba kuyiga igihe kirekire.

Nyiraneza Jeannette we yiga ubwubatsi muri IPRC Kigali, yishimira kuba yarabonye andi mahirwe yo kwiga umwuga kandi yizeye ko uzamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Kuba naraje kwiga imyuga byaranshimishije cyane kuko ni andi mahirwe nabonye ngomba kubyaza umusaruro, nari nararangije amashuri yisumbuye yonyine. Umwuga niga numva nywukunze kandi uzatuma nibeshaho kandi nkibeshaho neza. Kuba twakwiga tunakora byaba ari ibintu byiza cyane byadufasha kurwanya ubushomeri”.

Harateganywa ikigega cy’ubwishingizi mu gushyigikira imishinga

Eng. Ruberangeyo avuga ko mu rwego rwo gushyigikira imishinga bashaka gukora igerageza bashyiraho ikigega cy’ubwishingizi (Guarantee Fund), bagashyira amafaranga y’ubwishingizi muri banki kugira ngo abantu bashobore kuguza.

Asobanura ko bashaka guhera ku barangije amashuri barihiwe na FARG bagera kuri 75 bahoze bafashwa binyuze mu mushinga wa “One Dollar Campaign”, babona bishoboka muri Mutarama 2020, iyi gahunda bakayagura ikaba yagera no ku bandi batari abanyeshuri, mu rwego rwo kubafasha kugera ku nguzanyo bakabasha gushyira mu bikorwa ibyo bize bakiteza imbere.

Ku bijyanye no kurihira abanyeshuri bakiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, Eng. Ruberangeyo yavuze ko na byo bishobora kuzagerwaho mu bihe biri imbere ariko ubu barimo gushyira ingufu mu gufasha abanyeshuri bacikirije amashuri kugira ngo bige imyuga kuko bigaragara ko bakiri benshi. Imibare igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2016/2017 bari bafite abagera ku 9.000 harimo abarenga 6.000 batarangije amashuri yisumbuye n’abatarashoboye kujya muri kaminuza.

Abo banyeshuri ngo bakeneye kwiga TVET kuko bamaze gukura bakwiga umwuga ushobora kubafasha bakabona impamyabushobozi, cyane cyane ko ari n’abantu bamaze iminsi hanze, bamaze no gutekereza icyo bakora bagendeye kuri iyo mpamyabushobozi babona.

FARG igaragaza ko mu myaka 20 ishize abanyeshuri barenga ibihumbi 100 bamaze kurangiza amashuri yisumbuye, abarangije kaminuza bagera ku bihumbi 65 bishyuriwe n’iki kigega.

Abanyeshuri biga ‘Plumbing’ barihirwa na FARG muri IPRC Kicukiro

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

2 Comments on “TVET: Abarihirwa na FARG bagiye kujya biga banakora”

  1. Muraho neza babyeyi ,niga muri Iprc kicukiro ,mwatwohereje kwigayo mutubwira ko tuziga diploma ,turiga tugeze hagati batubwira ko Ari shortcourse ,none nazo twatashye tutazirangije ngo plan du cours irangire ,tubasabye ko twakomeza muratubwira ngo tuvugane nikigo ,noneoikigo ntakintu badufasha ,ndifuza ko mwadufasha mukadusabira tukarangiza ibyo twatangiye

  2. Nitwa MAZIMPAKA Jean Claude ndumwe mu banyeshuri bishyuriwe na FARG muri mu mashuri yisumbuye
    nyuma naje kugira amahirwe yo gutsinda neza mbona burse ya leta yo kujya Kwiga muri IPRC Tumba ,FARG Nkumubyeyi wanjye yanyishyuriraga amafaranga ya registration fees none ubu nararangije bitewe nuko iprc zose zitanga diploma A1 bigatuma ntamahirwe tugira yo kuba natwe twahatanira imyanya iba yashyizwe kwisoko kuberako baba bashaka A0 nasabaga ko icyo nacyo mwakirebaho mukareba uko mwadufasha natwe tugatunga iyo A0
    ikindi kandi dukomeje kubashimira ku nkunga mwaduhaye tukabasha kwiga nubwo biba bitoroshye gusa abarangije mbera ya2019 ntabwo twabonye izo laptops kandi tuzikenera mubuzima bwa buri Munsi ari ikiraka ushobora kuyikenera cyangwa n,abafite akazi bakazifashisha Icyo nacyo nukuzakirebaho kuko urebye nayo yaba impamvu y,imbogamizi yatuma ubura akazi cyangwa ikiraka kubera kutagira Laptop .Murakoze Tubaye Tubashimiye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.