21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Tuyisenge yarashimiwe nyuma yo guha ikipe ya Etincelles FC imyambaro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-11-2019 saa 20:48:57
Abakinnyi b'ikipe ya Etincelles FC nyuma yo guhabwa imyambaro baguriwe na Tuyisenge Jacques (Foto: Umurerwa D.)

Rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi” uba akaba akinira ikipe ya Petro Atletico muri Angola, tariki 18 Ugushyingo 2019 yashyikirije ikipe ya Etincelles FC  imyambaro y’abakinnyi  n’abatoza bazajya bambara bagiye gukina ndetse n’ibindi bikorwa by’ikipe.

Iyi myambaro 30 Tuyisenge yageneye ikipe ya Etincelles FC ifite agaciro k’ibihumbi 3 by’amadorari y’Amerika  akaba agera hafi kuri miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge yatangarije  Imvaho Nshya  ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko Etincelles FC isohoka ijya gukina abakinnyi bambaye imyenda idasa. Akomeza avuga ko Etincelles FC ari ikipe ahoza ku mutima kuko ni yo yatumye agera aho ageze ubu.

Ati: “Hano ni mu rugo narahavukiye ndahakurira, ibikorwa byange by’umupira w’amaguru ni aha nabitangirije  aho nahereye mu ikipe  nto ngakomereza mu nkuru  mbere yo kwerekeza ahandi.”

Tuyisenge akomeza agira ati: “Etincelles FC ni ikipe yandeze impa byose  nkiri muto   mbasha kuzamuka ndigaragaza ngera aho ngeze, ibi rero ni nko kubashimira.”

Uwimana Agnes, mushiki wa Tuyisenge Jacques yavuze ko  ajya gukora  iki gikorwa yamugishije inama kuko ntacyo ajya akora atamubwiye  abona nawe ari  igikorwa kiza amugira inama y’uko byakorwa kugeza ubu bibaye.

Uyu mukinnyi yasanze abakinnyi basoje imyitozo kuri Sitade ya Rubavu  abashyikiriza iyi myambaro. Umwe mu bakinnyi ba Etincelles FC, Gikamba Ismael akaba ari na kapiteni w’iyi kipe  yatangaje ko  nk’abakinnyi byabarenze kuko umuntu ugenda  akibuka kugaruka ko  ari  ikigaragaza ko aba akiyitekereza.

Yavuze ko bibasigiye isomo rikomeye. Ati: «Hano haciye abakinnyi benshi hari abo akanguye, natwe nitugenda tukajya ahandi  iyi ni ikipe yacu nta bwo tuzayitererana.»

Perezida w’ikipe ya Etincelles FC, Ruboneza Gedeon yavuze ko bishimye nk’ubuyobozi kandi bashimiye cyane  Tuyisenge Jacques.

Yagize ati:  «Yabaye mu ikipe ya Etincelles FC aragenda none  yibutse ko yamufashije. Ubu atumye n’abandi banyuze muri Etincelles FC bagira ishyaka ryo gufasha ikipe yabo  kandi ko atari n’imyenda gusa kuko hari n’ibindi bafasha ikipe kuko ari iyabo.»

Yakomeje avuga ko ubu ikipe izajya iseruka isa neza kandi ko  iyi myambaro bazayifata neza ku buryo izabafasha igihe kirekire.

Umufana ukomeye w’ikipe ya Etincelles FC, Djuma yavuze ko muri Etincelles FC haciye abakinnyi benshi ariko nta numwe wigeze akora igikorwa nk’icyo Tuyisenge yakoze. Ati: «Turishimye ku mutima wacu kandi tunamwifurije gukomeza guhirwa.»

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 28 y’amavuko yatangiriye umupira  w’amaguru mu ikipe y’abana ya “Centre Vision de Rubavu” yatozwaga na Vigoureux (2000-2005). Nyuma yahise ajya mu ikipe nto ya Etincelles FC anakomereza mu ikipe nkuru guhera muri 2005 kugeza 2009 ubwo yerekeza mu ikipe ya Kiyovu.

Rutahizamu Tuyisenge yakiniye Kiyovu kuva 2009 kugeza 2012 akomereza muri Police FC (2012-2016) nyuma ava muri Police FC ajya muri Gor Mahia yo muri Kenya (2016-2019) ubu  arimo gukinira ikipe ya Petro Atletico muri Angola.

Kuva muri 2011, Tuyisenge Jacques ahamagarwa mu ikipe y’igihugu «Amavubi».

Tuyisenge Jacques ashyikiriza kapiteni wa Etincelles FC, Gikamba Ismael umwambaro

Tuyisenge ashyikiriza umwambaro Seninga Innocent, mutoza mukuru wa Etincelles FC

Abakinnyi bagaragaje ibyishimo

Tuyisenge ari kumwe n’abakunzi ba Etincelles FC

Aha yari kumwe na bamwe mu bakinnyi ba Etincelles FC

Tuyisenge Jacques ari kumwe na mushiki we, Uwimana Agnes (ibumoso)

Foto: Umurerwa Delphin

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.