Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Turukiya ikomeje kurega Arabie Saoudite urupfu rwa Khashoggi

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 02-11-2018 saa 09:38:40
Urupfu rw'Umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite rwababaje benshi

Umushinjacyaha Mukuru wa Arabie Saoudite yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Turukiya ntacyo atangaje.

Uko guceceka kwatumye Turukiya ikomeza kurega Arabie Saoudite kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Jamal Khashoggi ukomoka muri Arabie Saoudite yapfuye urupfu rw’amayobera, bikekwa ko rwabereye muri konsila (consulat) y’iki gihugu iri Istanbul muri Turukiya ku itariki 2 Ukwakira 2018.

Urupfu rw’Umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite rwababaje benshi

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye byatangaje ko kuva Khashoggi aburiwe irengero ku itariki 2 Ukwakira byari bizwi ko yari yagiye ku biro by’uhagarariye Ambasaderi wa Arabiyasaudite mu mugi wa Istanbul.

Ubutegetsi bwa Turikiya ngo ntabwo bwigeze burya umunwa kuko bwahise butangaza bweruye ko uwo munyamakuru yishwe ku itegeko ry’abayobozi bakuru ba Arabie saoudite.

Ibi byivugiwe na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan, aho yasobanuye ko Jamal atarikwicirwa muri « Consulat » Abaybozi bakuru b’igihugu akomokamo butabitanzeho amabwiriza.

Alexandre Billette, intumwa ya Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) i Istanbul yatangaje ko Omer Celik umuvugizi w’umutwe wa politiki AKP uri ku butegetsi muri Turikiya, ku wa 31 Ukwakira ngo yavuze amagambo ashimangira ibyo Perezida w’igihugu ke yemeje mu byumweru bishize.

Celik ngo yatangaje ko abategetsi bakuru ba Arabiyasaudite ari bo basabye ko Jamal Khashoggi yicwa, umubiri we ugahishwa nyuma yo gukatwamo ibice byinshi.

Billette ati « Leta ya Ankara ntitinya kwemeza ko Abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Riyad bakorana hafi na hafi n’Igikomangoma Mohammed ben Salman, ari bo bishe umunyamakuru Khashaggi ukomoka mu gihugu cyabo ». Ngo ni nabo bazi aho ibice by’umubiri we bihishe.

Guverinoma ya Turikiya yongeye kugaragaza ko idateze guhishira ubutegetsi bwa Riyad ku bijyanye n’iyicwa rya Khashoggi, ubwo ku wa 30 Ukwakira Perezida Recep Tayyip yasabaga Umushinjacyaha Mukuru wa Arabiyasaudite wari waje gukora iperereza ku rupfu rw’uwo mwene wabo, ngo azagaragaze ibyavuyemo vuba bidatinze.

RFI ati « Ntabwo ari Ishyaka riri ku butegetsi muri Turikiya bonyine bahamya ubwo bwicanyi Arabitasaudite. N’ibitangazamakuru byegamiye kuri Guverinoma ya Ankara ku wa Kane byemeje Umushinjacyaha Mukuru wa Arabie saoudite atazanywe no gushaka kumenya ukuri ku rupfu rw’umunyamakuru Jamal, ahubwo ngo yagenzwaga no gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwakorewe muri consulat yabo iri Istanbul ».

RFI ikomeza itangaza ko kuva umunyamakuru Khashoggi aburiwe irengero, ngo nta mikoranire yigeze ibaho hagati y’ibihugu bya Arabie Saoudite na Turquie.

Ati « Habe n’inzego z’ubutabera ubwazo ntizivuga rumwe kuko n’umunsi Umushinjacyaha Mukuru wa Riyad asubira mu gihugu ke amaze iminsi 3 mu iperereza muri Turikiya, mugenzi we wo muri Istanbul yahise atangaza ko nta musaruro ufatika Ubushinjacyaha bwa Arabiyasaudite bwagezeho ».

Umusaruro Umushinjacyaha wa Instanbul yashakaga kuvuga nk’uko bisobanurwa na RFI, ngo ni ukugaragaza Abanyaturikiya ubutegetsi bwa Riyad bwigeze buvuga ko aribo bishe Jamal.

RFI ati « Nubwo Umushinjacyaha Mukuru wa Arabiyasaudite yavuye muri Turikiya ntacyo avuze, akimara kugera mu gihugu ke yasabye mugenzi we wo muri Ankara kuzaza guhata ibibazo abantu 18 bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Khashoggi akimara gupfa, abantu batawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Riyad».

Muri abo bafahwe, ngo harimo abakora musi serivisi z’ubutasi bakorana n’Igikomangoma Ben Salman.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.