Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Turifuza ko igihembwe k’ihinga 2019 A cyazatangira dufite imbuto 50% z’izavanwaga hanze-Nsengiyumva

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 25, 2018

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Nsengiyumva Fulgence akangurira abaturage gukora ibishoboka kugira ngo igihembwe k’ihinga 2019A  mu kwezi kwa Nzeri u Rwanda ruzabe rufite imbuto  zigera kuri 50% by’izavanwaga hanze ku buryo ubutaha nta zindi mbuto zajya zikenerwa ngo zitumizwe mu mahanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Nsengiyumva Fulgence

Ibyo yabigarutseho atangiza ku mugaragaro igihembwe k’ihinga 2018B mu gishanga cya Rugende mu karere ka Kicukiro.

Nsengiyumva yagize ati: “Dukore ku buryo igihembwe k’ihinga 2019A twaba dufite 50% by’imbuto z’izavaga hanze ku buryo ubuzakurikira bizaba byarangiye byose zituburirwa imbere mu gihugu nta kilo na kimwe kikiva mu mahanga, kuko aribyo kwihaza bikaba no kwigira kw’Abanyarwanda, nta kindi bisaba usibye gufatanya”.

Yifuza ko abahinzi n’ubuyobozi bashyira imbaraga mu bikorwa byabo byo kwishakira imbuto. Asaba abagoronome gutangiza igikorwa cyo gutera imbuto mu ntabire mu tugari no mu mirenge barimo mu gihugu hose, abasaba kugabanya inama nyinshi zibera mu biro ahubwo abasaba ko bazongera bari mu mirima hamwe n’abahinzi.

Agira ati: “Iyo tudafite imbuto mu gihugu dutegereje izizava mu mahanga muzi ibibazo tugira abahinzi bavuga ngo MINAGRI ibagezaho imbuto zatinze cyangwa ngo zaje zirwaye. Tuzazituburira mu Rwanda kandi abahinzi babigizemo uruhare”.

Yabasabye gushyiramo imbaraga kugira ngo intego biyemeje nibura bazayigereho, agashimangira ko ku rwego rwa MINAGRI bamaze kwitegura haba mu kubona ifumbire, n’imbuto zaba iz’imbere mu gihugu ndetse n’izindi ziva hanze ndetse n’uburyo bwo kuzigeza ku bahinzi.

Nsengiyumva asaba abahinzi gufata imbuto aho ziri bakazitera ku buryo abanyuma batarenza itariki ya 15 Werurwe kugira ngo babyaze imvura iteganyijwe umusaruro kandi anahamagarira abahinzi gukoresha neza ahari amazi mu buhinzi bwabo bakareka kuyareba atemba gusa.

Anahumuriza abahinzi ku bijyanye n’imbuto zirimo gutangwa abizeza ko zujuje ubuziranenge cyane ko hari izikomoka imbere mu gihugu n’izindi zo hanze, asobanura ku kibazo k’imbuto y’ibigori yigeze gutangwa mu bahinzi n’abafatanyabikorwa iza kugaragazwa ko itari yujuje ubuzirange kuko yamaze amezi 5 itaraheka akaba ariyo mpamvu akangurira abahinzi kwishakamo ibisubizo mu kwituburira imbuto.

Agahoza Jean umuyobozi wa koperative COOMESS ituburira imbuto mu gishanga cya Rugende, ahamiriza Imvaho Nshya ko icyo gishanga muri iki gihembwe k’ihinga 2019A kitezweho gusarurwa toni 400 z’ibigori, bisobanuye ko kuri hegitari imwe yitezweho toni 4, asaba MINAGRI kubongerera ubushobozi kubona imbuga nziza zigezweho zo kwanuriraho umusaruro nk’ikibazo kikibangamiye abahinzi cyane.

Igishanga cya Rugende gifite hegitari 400, kikazafasha abaturage bagikoramo 844, barimo abagore 447 baturuka mu turere dutatu tugikoraho ari two Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.