Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Turifuza iterambere rya siporo bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye-Uwacu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 29, 2018

Ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere rya   siporo muri Afurika by’umwihariko mu karere ka 5, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne  yagaragaje ko iri terambere rizagerwaho ari uko inzego  zose   za siporo n’izindi zitandukanye zifatanyije.

Minisitiri Uwacu Julienne ari kumwe n’abayobozi ba Komite Olempike mu bihugu bigize Akarere ka 5 ubwo yari amaze gufungura inama

Iyi nama y’iminsi ibiri  yiga  ku buryo bwo  gushaka abafatanyabikorwa n’abaterankunga muri siporo mu rwego rw’akarere ka 5 “Regional Forum on Sports and Marketing” yatangiye ejo hashize tariki 27 Kamena ikaba iza gosozwa uyu munsi tariki 28 Kamena 2018.

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Komite Olempike ku rwego rw’akarere ka 5 “ANOCA /Zone 5” nibo bateguye iyi nama kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo  abikorera bashore imari muri siporo.

Minisitiri Uwacu  yagaragaje ko muri Afurika muri rusange siporo itera imbere bitewe n’ubushobozi bw’ibihugu  kurusha  uko  abantu  bari mu bucuruzi  cyangwa abikorera muri rusange  bayibona nk’ahantu bashobora gushora  imari.

Minisitiri w’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Uwacu Julienne

Aha   avuga ko impinduka bifuza ari uko habaho  ubufatanye  n’abayobozi b’inzego z’imikino muri Afurika ndetse n’abikorera muri rusange. Ati “Ubwo bufatanye bugomba gutuma buri wese yunguka. Siporo ni uruganda rutunze benshi bayirimo”.

Avuga ku mbogamizi zituma siporo idashorwamo imari cyane, Minisitiri Uwacu yagize atiUrwego siporo yacu iriho nta bwo bikurura abantu bashobora gushoramo imari, gusa wakwibaza ikibanza kuko bashoyemo imari yagera ku rundi rwego. Gusa inzego za siporo zigomba gukorana”.

Umunyamabanga mukuru w’ihuriro rya Komite Olempike muri Afurika “ANOCA”, Eng  Ahmed Abou Elgasim Hashim yatangaje ko  ikigamijwe ari ugukangurira abikorera  kwinjira mu iterambere rya siporo. Yakomeje agaragaza ko siporo ari umuyoboro mwiza wo kwamamaza kuko 70% by’abamamaza muri Afurika bamamaza muri siporo. Yagize ati Icyo dushaka ni ugukomeza muri uwo murongo”.

Umunyamabanga mukuru w’ihuriro rya Komite Olempike muri Afurika “ANOCA”, Eng  Ahmed Abou Elgasim Hashim

Eng  Ahmed  yavuze ko abari mu nzego za siporo na bo bakwiye kumenya uburyo bakorana n’abaterankunga bategura kare ibikorwa byabo bityo wa muterankunga  nawe akabishyira muri gahunda ze.

Iyi nama irimo kubera muri Hotel des Mille Collines  yitabiriwe n’abakuriye Komite Olempike  mu bihugu bigize akarere ka 5 ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Sudan, South Sudan, Somalia n’u Burundi. Harimo kandi bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda ndetse n’abafanyabikorwa muri siporo mu Rwanda.