Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Turifuza gukora ubucukuzi butabangamira indi mibereho y’igihugu – Gatare

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-11-2018 saa 08:50:19
Bamwe mu bacukuzi bitabiriye inama

Ikigo cy’Igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peterori (RMB), Gatare Francis yongeye gusaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubukora kinyamwuga bitabangamiye indi mibereho y’igihugu.

Ibyo byagarutsweho mu nama yahuje abahagarariye kampani z’abakora uwo mwuga mu gihugu hose yabereye i Kigali kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2018.

Gatare yagize at, “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ubw’igihe gito, aho ducukuye ashiramo ntashibuka. Igihugu n’abantu bihoraho kandi ubutaka barabukeneye n’abazabakomokaho bazabukenera. Tugomba rero gukora uwo mwuga tutabangamiye indi mibereho y’Igihugu”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Gatare yabagaragarije ko hariho  itegeko ryo guteza imbere ubucukuzi bufite agaciro, agasanga ari ngombwa ko abacukuzi barimenya kuko ririmo ingingo zigamije kubateza imbere.

Nk’uko abisobanura, avuga ko iryo tegeko rikumira inyungu z’umuntu bwite n’iz’abantu muri rusange kugira ngo zitagongana.

Muri rusange Gatare yabatangarije ko hifuzwa ishusho yuzuye ku bucuruzi bwo mu Rwanda, hakamenyekana ibibazo birimo ajo bikorwa neza bikigirwaho hanyuma ibibi bigahindurwa.

Ni muri urwo rwego hashize igihe gito RMB yashyizeho itsinda rishinzwe gukora igenzura ry’uko ubucukuzi bukorwa no kurushaho kubunoza.

Gatare Francis (wa 3 iburyo), ni umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (RMB).

Umunyamakuru wacu Sezibera Anselme arimo gutegura inkuru irambuye.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.