Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Turebe kure tubone kare inzira twerekezamo abo tuyobora –Jeannette Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya 28-10-2017 saa 13:38:42
Abanyamuryango ba Unity Club bahuriye mu ihuriro rya 10, aha ni ku munsi waryo wa kabiri (Foto James R)

Umuyobozi mukuru wa “Unity Club” Madamu Jeannette Kagame, arasaba Intwararumuri zigize uwo muryango kuba abayobozi bareba kure kandi bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora, akaba yarabibukije ko batwaye urumuri rumurikira abo bayoboye.

Mu mpanuro yatanze, ku munsi wa kabiri w’ihuriro rya 10 rya “Unity Club Intwararumuri”, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Tube abayobozi bareba kure kandi bakabona kare inzira twerekezamo abo tuyobora, kuko dutwaye urumuri rubamurikira. Ni yo mpamvu twifuje guhura kugira ngo turebera hamwe imihigo yacu mu myaka 7 iri imbere, Unity Club ni igipimo kitugaragariza niba koko turi abayobozi bakwiye”.

Abanyamuryango ba Unity Club bahuriye mu ihuriro rya 10, aha ni ku munsi waryo wa kabiri (Foto James R)

Akomeza abasaba gutekereza birushijeho ku ruhare rwo kuba  Intwararumuri n’Umuyobozi ubereye u Rwanda,  kubaka umuryango w’Abanyarwanda bashyize hamwe, bita ku burere bw’abana, amahoro n’iterambere mu muryango, guharanira ko ababakomokaho bazasanga ibyiza byavomwe mu budasa bw’u Rwanda.

Jeannette Kagame abasaba kuzirikana ku budasa bw’u Rwanda, kwishimira uko inzira yagenze nyuma y’imyaka 21 Unity Club ishinzwe kuko ituma babasha kwipima, bakareba ko ubumwe biyemeje bukibarimo bikabaha umwanya wo kutajenjeka. Yabibukije ko ubuyobozi bwaberetse ubudasa budakwiye kwirengagizwa ahubwo bukabaha kwibuka iteka Abanyarwanda bakorera.

Agira ati: “Uyu munsi nk’Abanyarwanda turishimira kongera kubona ‘Ubudasa’ nk’umusaruro w’ubumwe bwacu. N’ubwo twishimira aho tugeze ariko, ntitugomba kwirara kwibagirwa ko u Rwanda rwacu rwahuye na byinshi byashoboraga gutuma rutongera kubaho. Dushimire ubuyobozi bwacu, bwaduhaye iyo mbuto nziza, tukemera kuyibiba, none tukaba dutangiye kuganura ku musaruro”.

Yabasabye kubizirikana no kubivanamo isomo ryo gukomera ku bumwe bwabo, ndetse no gukorera Abanyarwanda mu buryo budasanzwe.

Jeannette Kagame avuga ko Ubudasa bw’u Rwanda bwatunguranye rubasha gusohoka muri Jenoside rukinjira mu buzima budasubira inyuma, bugaragarira kandi muri gahunda zavomwe mu muco w’Abanyarwanda zikemura ibibazo barimo.

 

Jeannette Kagame yanagarutse ku ntego za Unity Club nyuma y’imyaka 21 ishinzwe kandi yiyemeje kunga ubumwe butanyeganyezwa, kugira ubwiyunge buhamye no kwita ku iterambere ry’igihugu nk’Abanyarwanda, avuga ko imyaka 10 y’iryo huriro ari iyo gufata umwanya ngo barebe ko bageze ku ntwararumuri nyazo.

Ashingiye ku buhamya bw’abanyamuryango ba Unity Club, atangaza ko hari abavuga ko yatinyuye benshi, kugira ngo ubwo bumwe burusheho kubaho kandi u Rwanda rubashe kuba urwo buri wese yifuza kubamo.

Umwe mu bagize ‘Unity Club’ Uwamaliya Odette, atangaza agaciro k’umusaruro weze ku budasa bw’u Rwanda, agaragaza ko bushamikiye ku nkingi 3, aho mu miyoborere myiza u Rwanda rwisubije agaciro rukagira ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Ihuriro rya 10 rya Unity Club ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubudasa bw’u Rwanda mu kerekezo twahisemo”, abanyamuryango bakaba bifuje ko intwararumuri zagera no mu nzego zo hasi kandi abana bato n’urubyiruko bagategurwa hakiri kare mu kubaka igihugu.

SEZIBERA ANSELME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.