Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Turateganya kubaka inzu zirenga ibihumbi 370 kugeza mu 2022-Harerimana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 25, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Cyriaque Harerimana yatangaje ko Leta iteganya gutuza abaturage bagera ku bihumbi 370 mu gihugu hose, kugeza mu 2022 bityo bisaba abaturage kubaka birinda kujya mu manegeka, bakubaka inzu zirambye zikurikije igishushanyombonera, zidashyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’abaturanyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque ubwo yaganiraga n’abaturage nyuma y’umuganda rusange usoza ukweizi kwa Gashyantare 2018 (Foto James R)

Yabigarutseho ejo hashize, tariki ya 24 Gashyantare 2018, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mirenge ya Gikondo na Kagarama mu muganda rusange wo mu kwezi kwa Gashyantare wabahurije ku musozi wa Rebero, basibura imirwanyasuri muri iryo shyamba mu rwego rwo kwirinda ko byasenyera  abarituye hepfo.

Yabwiye abaturage ko nta gihugu kibaho cyatera imbere abaturage batabigizemo uruhare runini bityo bagomba kugiramo uruhare mu gihe bubaka bakirinda gutura mu manegeka.

Ati “Muzi gahunda ya Leta, twatangiye kubakira abatishoboye ariko turimo turashishikariza n’abikorera bafite amafaranga kudufasha muri icyo gikorwa […] turateganya kubaka inzu zirenga hafi ibihumbi 370 kugeza mu 2022  tutabariyemo n’aya ng’aya muzagenda muzamura hirya no hino mu migi ariko ayo ni ya yandi atuma abantu batura neza.”

Dufite ikibazo cy’abantu benshi batuye mu manegeka haba muri Kigali cyangwa hanze ya Kigali, birasaba ko umuturage aba umufasha wa mugenzi we mu kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi baturage badatuye mu manegeka ariko bakirengagiza ko inzu zabo zimena amazi ku za bagenzi babo bikaba byabasenyera bityo bagomba kujya bibuka gushyiraho n’uburyo bufata amazi y’imvura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait yibukije abaturage ko kubungabunga amashyamba ari byiza, bigira uruhare mu kurwanya ibiza cyane nk’isuri yajyaga igera mu ngo zituye hepfo y’umusozi wa Rebero.

Ati “Kubera gutema amashyamba ubu dusigaye dufite ikibazo cyo kubaka za ruhurura nyinshi mu Mujyi wa Kigali. Ahari gutemwa amashyamba, hari no kudafata amazi y’imvura, bituma buri mwaka nibura dutanga miliyari hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda zo kubaka za ruhurura; urumva ko ari amafaranga menshi yagombye kudukorera ibindi.”

Mu minsi ishize uyu muyobozi aherutse gutangaza ko mu Mujyi wa Kigali hagomba igenamigambi riboneye ryo gutuza abantu batari bake, bagera ku miryango ibihumbi 23, batuye mu manegeka kandi bikajyana n’uko igishushanyombonera giteganya mu ishusho y’Umujyi wa Kigali mu myaka iri imbere n’ubwiyongere bw’abazaba batuye Kigali.

Mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abaturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Harerimana Cyriaque yafashije abaturage babiri mu nteko y’abaturage yari iri aho kubona uburyo bwo kugura mituweli bakabasha kwivuza no kuvuza abo mu miryango yabo ariko asaba buri muturage kujya abanza kwikemurira ibibazo by’ibanze nka mituweli mbere y’ibindi.