Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Turashaka kubaka umupira  ujyanye n’ikerekezo igihugu gifite- Rtd Brig. Gen. Sekamana

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Mar 18, 2018

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène uhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” aratangaza ko naramuka atorewe uyu mwanya ashaka kuzubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda bijyanye n’ikerekezo k’igihugu uhereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekanye ko ariho hatagaragaza iterambere bityo ko ashaka kuzana impinduka mu byakozwe n’abamubanjirije.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wiyamamariza kuyobora FERWAFA

Uyu mukandida uheruka guhabwa ikiruhuko k’izabukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, arahatanira kuyobora iri shyirahamwe na Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu matora azaba tariki 31 Werurwe 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018, Rtd Brig. Gen. Sekamana yifashishije ikegereranyo yakoze ku mupira w’amaguru agereranyije n’izindi nzego z’igihugu.

Yagize ati “Intego dufite ni ugukora umupira w’amaguru mu Rwanda ujyanye n’ikerekezo igihugu cyacu gifite, ni ukuvuga ngo ni umupira ugomba kugendana n’uko igihugu kigenda. Iyo witegereje umupira w’amaguru uko uteye ubu mu Rwanda, uburyo ugenda uzamuka cyangwa umanuka, urimo ibibazo bitandukanye usanga mu by’ukuri bisa nk’aho utari mu murongo w’ikerekezo k’igihugu muri rusange, niba ubukungu bw’igihugu buzamuka, umutekano wigaragaza, niba mu nzego zitandukanye ibintu byinshi byaragiye bifata umuvuduko runaka bifite aho bigana ariko wagaruka ku mupira w’amaguru nta bwo ariko bimeze”.

Yakomeje agira ati “Ikibazo kiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni iki he? kuki umupira w’amaguru utajyana n’ibindi? icyo ntawe utakibaza”.

Rtd Brig Gen Sekamana yashimangiye ko kugira ngo bizagerweho, bisaba gushyiraho uburyo buhamye, bwasaga nk’aho budahari muri FERWAFA, ndetse ko n’abazaza bazakomerezaho aho azaba agejeje nta byo gutangirira ku busa, asanga ko nabyo byari biri mu bidindiza iri terambere.

Ati Dukoze ubusesenguzi, twasanze mu by’ukuri nta buryo (system) FERWAFA yubatse butuma abantu bagenda uko bagakwiye gukomeza kugenda.  Kuba abantu bashyiraho uburyo bw’imikorere muri manda, yarangira uwundi akubaka ubwe, ibyo ntaho bigeza umupira w’amaguru”.

 Aha avuga ko bagomba kubaka uburyo burambye. Ati “Twe gahunda dufite ya mbere ni ukubaka uburyo budahagararira ku myaka ine muduhaye, turashaka guca umuhanda abandi bose bagomba gukomerezamo, dukore gahunda y’igihe kirekire ituma umupira uzamuka n’ingamba zituma byibura nituvamo abandi baza bagakomerezaho bitagarukiraho”.

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène wabaye mu buyobozi bw’amakipe nka Kiyovu n’Intare abereye Visi Perezida yavuze ko yiteguye kubaka ibyiciro byo hasi birimo icya kabiri n’icya gatatu bikaziyongeraho no gushyira ingufu muri siporo y’ibigo by’amashuri cyane ko ari yo musingi w’iterambere rirambye.