Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Turashaka Abahesha b’Inkiko amahanga yareberaho-Busingye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 21, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, aratangaza ko hagiye gukorwa Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko rugendera ku mategeko amahanga yakwigiraho.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston (Foto Gisubizo G)

Ibi Busingye yabitangarije mu nama y’Inteko rusange isanzwe y’abahesha b’Inkiko b’umwuga yateranye ejo hashize ku wa gatanu taliki ya 20 Nyakanga 2018, igamije kongera kuganira ku myitwarire ikwiye kuranga Abahesha b’inkiko b’umwuga, inyandiko zigomba gukoreshwa, gahunda y’imisoro n’ibindi.

Atangiza iyi nama y’inteko rusange ku mugaragaro, Minisitiri Busingye yavuze ko igihugu kemeje ko ubuhesha bw’inkiko bw’umwuga bwegurirwa abikorera hashyirwaho n’amategeko abafasha kubishyira mu bikorwa mu izina rya Leta.

Ati:  “Inzego z’Abahesha b’inkiko zashyizweho mu rwego rwo gufasha  abaturage  guhabwa ubutabera  kugira ngo uwatsinze ahabwe ibyo yatsindiye, uwatsinzwe na we abyemere yishyure ibyo aryozwa n’ubutabera.”

Busingye asaba Abahesha b’Inkiko b’umwuga gukora kinyamwuga.

Ati: “Muheshe cyamunara agaciro, ubudakemwa n’ubutabera aho kuyigaragazamo ishusho y’ubugome, bityo Abanyarwanda bamenye ko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’ubwishyu aho kuyifata nk’ubugome”.

Avuga ko cyamunara ikwiye kugaragaramo ubutabera, ubudakemwa n’agaciro nk’urubanza ruri mu nkiko, asaba ko buri wese mu Basheha b’Inkiko ahagurukira kugaragaza isura nyayo y’urugaga, bakumira abayanduza.

Ati “Igihe cyo kwihanganira amakosa cyararangiye, ntidukwiye gukomeza muri iyo nzira, Abahesha b’umwuga bagomba gukora kinyamwuga bitaba ibyo bakabivamo cyangwa bagakurikiranwa ku makosa yose ahabanye n’ubunyamwuga bazaba bakoze.”

Busingye yagarutse ku Bahesha b’Inkiko bamaze guhanwa harimo n’abamaze kwirukanwa burundu muri uyu mwuga, avuga ko 29 bamaze kwirukanwa harimo na 6 birukanywe mu minsi itatu ishize.

Habimana Vedaste ni Perezida w’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga, avuga ko uyu mwuga washyizwemo imbaraga na Leta kugira ngo ubashe gufasha abaturage batsinze imanza kubona ubutabera.

Avuga ko mbere hari ubwo uburyo bwo kurangiza imanza byazagamo amahane n’intambara bitewe n’Abahesha b’Inkiko ku ruhande rumwe cyangwa se abaturage batemera ko ubutabera bubaryoza ibyo batsindiwe ku rundi.

Ati “Mbere kurangiza imanza ntibyabaga byoroshye, byazagamo amahane n’intambara bitewe n’Abahesha b’Inkiko cyangwa abatsinzwe imanza.”

Avuga ko Abahesha b’Inkiko basabwa gukora neza kuko akazi bakora bagakorera Leta, bityo umuturage watsinze urubanza agahabwa ubutabera bwuzuye.

Yavuze ko kugeza ubu Abahesha b’Inkiko b’umwuga bagera kuri 520 mu gihugu hose, hari n’abagera ku 100 baherutse gukora ikizamini cyo kwinjira muri uyu mwuga ariko ibyavuye mu bizamini ntibirashyirwa ahagaragara, gusa akemeza ko mu minsi iri mbere uyu mubare uzaba umaze kwiyongera.