Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Turasaba abaturage kwishima ariko ntibanasesagure – Guverineri Gasana

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 28-12-2018 saa 14:49:27
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, arasaba abaturage kwizigamira ntibatwarwe n'iminsi mikuru (Foto Ububiko)

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abaturage gukomeza kwishimira iminsi mikuru ariko bakibuka kwizigamira.

Guverineri CG Gasana Emmanuel yibutsa abaturage ko hari gahunda za Leta bakwiye gukomeza gushyira mu bikorwa nko kwishyura mitiweli ndetse no kurihirira abana babo amafaranga y’ishuri.

CG Gasana avuga ko Intara y’Amajyepfo muri iyi minsi mikuru abaturage bayo barimo kwitwara neza.

Yongeraho ko ikirimo kirebwa kandi kikaba kibanzweho, ari iterambere ry’igihugu rishingiye ku muturage.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, CG Gasana yasabye abaturage kudatwarwa n’iminsi mikuru bakibuka kwizigamira, ibyo bikajyana n’uko badakwiye kwibagirwa inshingano bafite ku burere bw’abana babo.

Yagize ati “Nubwo abaturage bacu bo mu majyepfo barya bakishima ariko bakwiye kwizigamira ntibatwarwe n’iminsi mikuru cyane ko hari ibibareba byinshi nko gutanga mitiweli, amafaranga y’ishuri ku bafite abana bitegura gusubira ku mashuri.

Tuributsa ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana kujya mu bisindisha no gukubagana ngira ngo mubona ko ibishuko byinshi bituruka ku biyobyabwenge. Ababyeyi turabibutsa kwizigamira kugira ngo bashobore gukurikirana imibereho y’abana babo.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana, agaragaza ko ubuyobozi bw’ibanze bufatanyije n’abaturage bakomeje gukora amarondo.

Asobanura ko nubwo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka haba harimo kwishima no kwinezeza, ariko ngo amarondo agomba gukorwa kugira ngo hirindwe ibyahutaza cyangwa bikazanira abaturage umutekano muke.

Kamashaza Jeanne utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko we n’umuryango barimo kwishimira iminsi mikuru ariko ngo bakazirikana ifungura ry’amashuri.

Yagize ati “Nge n’umuryango wange turimo kwishimira iminsi mikuru na cyane ko noheri yagenze neza Yezu Kirisitu akatuvukira. Igisigaye ni umunsi mukuru w’ubunani kandi na wo tuwiteguye neza. Iyi minsi mikuru iwacu nta bwo yatwibagiza ko abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri kandi biba bisaba ubushobozi kugira ngo basubireyo kandi umuryango udahungabanye.”

Mbashamuheto Onesphore wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yabwiye Imvaho Nshya ko muri iyi minsi mikuru bishimiye gusoza umwaka amahoro ariko ko itabatwara ngo bitume basigara iheruheru.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, arasaba abaturage kwizigamira ntibatwarwe n’iminsi mikuru (Foto Ububiko)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.