Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Turahamagarira Abayisilamu kwitabira gahunda zo kwibuka–Mufti Hitimana

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 7, 2018

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, burahamagarira Abanyarwanda by’umwihariko Abayisilamu kwitabira gahunda zo kwibuka. Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana avuga ko by’umwihariko Abayisilamu bateguye inyigisho ziganisha ku bworoherane no kubabarira.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana arasaba Abayisilamu kwitabira gahunda zo kwibuka

Mu idini ya Isilamu hari zimwe muri gahunda zateguwe zijyanye no kugira ngo Abayisilamu bashobore kurushaho Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana atangaza ko idini ya Isilamu yateguye inyigisho zitangwa mu Misigiti muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inyinshi zikaba ari izishingiye ku bworoherane, kubabarira, kugira impuhwe, imibanire myiza ndetse n’ubumwe no gutabarana mu mage.

Ati: “Izi nyigisho ni zo twabonye ko zishobora gufasha abantu mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 24 nubwo hari izindi gahunda zizakorwa nkuko dusanzwe tuzikora. Nababwira ko muri buri ntara harimo kurebwa uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akazaremerwa tukaba twashaka uburyo muri iyi minsi 100 twamugeraho nk’uwasizwe iheruheru na Jenoside mu rwego rwo kuba twamuremera, tukababa hafi. Izo gahunda twazitekerejeho ndetse n’inyigisho zigishijwe ejo hashize ku wa Gatanu zari zijyanye no kwibuka.”

Mufti Sheikh Salim akomeza avuga ko higishijwe icyo umuyisilamu agomba gukora muri ibi bihe byo kwibuka byatangiye uyu munsi ku wa Gatanu. Bimwe mu byigishijwe Abayisilamu harimo kwirinda imvugo izo ari zo zose zishobora gutuma abantu basubira inyuma cyane cyane nk’imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kumenya aho yaba itutumba, ibyo byose bikaba byaraganiriweho.

Mufti Sheikh Hitimana avuga ko nk’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ibi bihe baba bagomba kuba hafi y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ni ibihe tuba tubona ko bikomeye, duhamagarira Abayisilamu by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange yuko tugomba kuba hamwe cyane cyane tuboneka muri gahunda zose zitegurwa nk’ibiganiro muri iki gihe cyo kwibuka, hari ibiganiro bitegurwa hirya no hino mu gihugu, mu mirenge, mu turere ni ngombwa ko abantu baboneka muri ibi bikorwa.”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ni gahunda zibafasha, bityo bikarangira abantu bafashe ingamba z’uko Jenoside itazasubira ariko ngo hatabayeho kubyibuka ni ikintu cyaba atari kiza.

Mufti Hitimana yibutsa Abayisilamu ko ibiganiro mu gihe cyo kwibuka ari ngombwa cyane kandi ko bikenewe. Zimwe muri gahunda idini ya Isilamu ifite muri iyi minsi 100 yo kwibuka zirimo nko gusura inzibutso za Jenoside, gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi.