Turacyafite icyuho cya laboratwari mu mashuri – Dr. Ndayambaje

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-11-2019 saa 13:37:21
Laboratwari mu mashuri ziracyari nke

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) , Dr. Ndayambaje Irénée,  aratangaza ko laboratwari mu mashuri zikiri nke kandi zikenewe, akaba yemera ko bagifitemo icyuho, ariko hakaba hari ingamba zafashwe kugira ngo amashuri yose yige neza amashami ya siyansi.

Ibi Umuyobozi mukuru wa REB yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kwakira impano y’ibitabo 100.000 byatanzwe n’igihugu cy’u Buhinde.

Dr. Ndayambaje yagize ati: “Turacyakeneye kugira amashami menshi ya siyansi ariko kugira ngo ishuri rigire ayo amashami ni uko rigira laboratwari, amashuri yose ntazigira ni na cyo cyuho dufite ariko amashuri atazifite azagenerwa ibikoresho bya laboratwari kugira ngo abanyeshuri bayigamo babashe kubona aho bigira, nyuma nihaboneka uburyo bwo kubaka izo laboratwari zizubakwe ariko ibikoresho bihari abanyeshuri biga.”

Umuyobozi mukuru wa REB akomeza avuga ko abarimu bigisha ibijyanye na siyansi basigaye ari bake kuko bajya gukora ibindi bakava mu burezi, yemeza ko abarimu bahari kandi bashoboye ariko ngo ikibazo kigihari akaba ari laboratwari zidahagije ku mashuri yose.

Ati “Abarimu bigisha siyansi barahari kuko ishuri rikuru ry’uburezi ntirisiba kubasohora, ikibazo tugifite ni laboratwari zidahagije ariko nazo turimo kugifatira ingamba kuva mu mwaka utaha w’amashuri, amashuri adafite laboratwari azahabwa ibikoresho bikenerwa mu bumenyingiro bwa siyansi.”

Dr. Ndayambaje avuga ko hari n’ikibazo cyo kwigisha ikoranabuhanga mu bigo bitagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, avuga ko iki kibazo na cyo kirimo kuvugutirwa umuti kugira ngo harebwe uburyo hashyirwamo amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba bityo amashami afite ikoranabuhanga abone uko yiga kandi neza.

Ati “Dufite ingamba zo gukemura ikibazo cy’amasomo y’ikoranabuhanga na za siyansi zigirwa muri laboratwari mu mashuri adafite umuriro w’amashanyarazi, ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zishinzwe ibikorwa remezo azashyirwamo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo abanyeshuri bayigamo babashe kwiga neza siyansi n’ikoranabuhanga.”

Avuga ko uru ari urugendo ariko ruzagerwaho ku bufatanye bw’inzego zinyuranye za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.