Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Tumenye itegeko ry’imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 22-07-2019 saa 10:48:12

Ibihugu byinshi byo ku Isi, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, bigira imiryango itari iya Leta iza ku bitera inkunga mu bikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere. Iyo miryango, usanga yarashingiwe mu bihugu bikize, amafaranga ikoresha iyakomora ku baturage b’ibyo bihugu, indi miryango nterankunga ndetse no muri Leta z’ibyo bihugu.

Byagiye bigaragara hirya no hino ku Isi ko imwe muri iyo miryango hari igihe iteshuka ku nshingano zayo, ahubwo ikajya no mu bindi isabiye uburenganzira bwo gukora ndetse ikaba yakwivanga no mu bireba imiyoborere y’ibihugu bikennye.

Hari n’indi usanga ikora ariko ku nyungu z’abayikoreramo cyangwa abayikoresha nyamara abo igeneye gutera inkunga ugasanga nta nyungu babifitemo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°05/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta, kugira ngo ritange umurongo iyo miryango igomba gukoreramo, bityo birusheho kugirira Abanyarwanda akamaro.

Mu nyandiko yacu iheruka ku miryango mvamahanga itari iya Leta, havuzwe ko imiryango mvamahanga itari iya Leta yandikwa kandi igakurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, ariko iyo nshingano yakuwe muri urwo rwego, ihabwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, nk’uko biteganywa mu ngingo yaryo ya5, agace ka 11°.

Muri iyi nyandiko Imvaho Nshya irabagezaho ibijyanye n’uburenganzira n’inshingano, gukurikirana no guhagarika ibikorwa by’imiryango mvamahanga itari iya Leta.

Uburenganzira n’inshingano

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta ufite uburenganzira burimo gutanga ibitekerezo ku bijyanye na politiki z’Igihugu no kugaragaza ibyifuzo byawo mu itegurwa rya politiki z’Igihugu n’amategeko mu bijyanye n’ibikorwa byawo; gukora ubuvugizi mu bijyanye n’ibyo ukora; kugirana amasezerano n’ubufatanye n’indi miryango yemewe n’amategeko n’izindi nzego; gusonerwa imisoro n’amahoro hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 18 iha umuryango mvamahanga utari uwa Leta inshingano zirimo kugira uwuhagarariye mu Rwanda; kugira ikicaro kizwi mu Rwanda; kunyuza amafaranga yawo mu bigo by’imari byemewe mu Rwanda; kutarenza makumyabiri ku ijana (20%) by’ingengo y’imari igenewe ibikorwa bya buri munsi byawo ubikoresha muri gahunda z’ibikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha.

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta uteganya kurenza makumyabiri ku ijana (20%) by’ingengo y’imari yawo igenewe ibikorwa bya buri munsi ubitangira impamvu mu nyandiko igezwa ku rwego rushinzwe kwandika no gukurikirana imikorere y’imiryango mvamahanga itari iya Leta; kubahiriza imiterere ya gahunda n’ibikorwa washingiyeho wiyandikisha ibihinduwe bikamenyeshwa urwego rubishinzwe; gushyikiriza urwego rubishinzwe raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira; kudakoresha umutungo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta ushaka kureka gukomeza cyangwa kugabanya ibikorwa byawo mu gihugu ufite uburenganzira bwo gutangaho impano ibikoresho byawo ku muryango nyarwanda utari uwa Leta bihuje ibikorwa cyangwa bifitanye isano. Icyakora, iyo umuryango mvamahanga utari uwa Leta ugaragaje impamvu yumvikana ko ibyo bikoresho ubikeneye urabihabwa.

Urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo rugena ibyubahirizwa mu gutanga ibikoresho iyo umuryango mvamahanga utari uwa Leta urangije ibikorwa byawo. Iyo umuryango mvamahanga utari uwa Leta ugikomeza imirimo yawo, ushobora kugurisha ibikoresho byawo hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko kandi hitawe ku byumvikanyweho hagati y’umuryango na Minisiteri tekiniki bireba mu bijyanye n’imari n’imicungire myiza. Iryo gurisha rigenzurwa na Minisiteri ibifitiye ububasha bwo mu rwego rwa tekiniki, urwego rushinzwe kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta hamwe na Minisiteri ifite mu nshingano zayo ibikoresho bya Leta keretse iyo hari amasezerano yabaye abiteganya ukundi kandi yarabanje kumenyeshwa Minisiteri ibifitiye ububasha bwa tekiniki. Amafaranga avuye mu igurishwa ry’ibikoresho akomeza gukoreshwa mu bikorwa by’uwo muryango.

Gukurikirana ibikorwa

Gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by’imiryango mvamahanga itari iya Leta bikorwa na Minisiteri ibifitiye ububasha bwa tekiniki ifatanyije n’urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo. Bisabwe n’urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo rufatanyije na Minisiteri tekiniki cyangwa rumwe muri izo nzego, umuryango mvamahanga utari uwa Leta ushobora gusabwa gukoresha igenzura ry’ibikorwa byawo n’iry’imikoreshereze y’imari mu gihe kitarenze iminsi mirongo kenda (90) uhereye ku munsi uboneyeho urwandiko rubisaba. Raporo y’igenzura ishyikirizwa urwego rwayisabye.

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta ukoresha umutungo ukomoka mu nzira zitemewe n’amategeko ukurikiranwa mu nkiko z’u Rwanda zibifitiye ububasha.

Guhagarika ibikorwa

Iri tegeko kandi riteganya ko umuryango mvamahanga utari uwa Leta ukoze ikosa urihanangirizwa, utakwisubiraho ukaba wahagarikwa burundu. Ibikorwa by’umuryango mvamahanga utari uwa Leta bishobora kandi guhagarikwa burundu n’urwego rubishinzwe iyo bigaragaye ko umuryango uhungabanya umutekano rusange, ituze, ubuzima, imyitwarire myiza n’uburenganzira bwa muntu. Iyo umuryango mvamahanga utari uwa Leta utishimiye ikemezo wafatiwe cyo guhagarika burundu ibikorwa byawo, ushobora kuregera urukiko rubifitiye ububasha.

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta ushobora guhagarika ibikorwa byawo biwuturutseho kubera zimwe mu mpamvu zirimo impamvu zikomeye; ubushake bw’umuryango mvamahanga utari uwa Leta; manda y’umuryango mvamahanga utari uwa Leta irangiye.

Usibye igihe biturutse ku mpamvu zikomeye nk’uko biteganywa n’itegeko, iyo umuryango mvamahanga utari uwa Leta uteganya guhagarika ibikorwa byawo mu Rwanda, ugomba mu gihe cy’amezi atatu (3) nibura mbere yo guhagarika ibikorwa, kubimenyesha mu nyandiko urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo, ukagenera kopi Minisiteri ibifitiye ububasha bwa tekiniki.

Ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’iyo miryango mwabisanga mu Itegeko N°05/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°15 yo ku wa 09/04/2012.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.