Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Tumenye itegeko ryerekeye kurengera umwana (igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 04-02-2019 saa 08:06:24

Abana ni bo Rwanda rw’ejo, kuko ari bo bavamo abayobozi, abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ab’imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage b’ejo hazaza b’Igihugu. Kugira ngo abo bana bazagere muri izo nzego bashobore kuzigiramo akamaro kandi babe abaturage beza, bakunda igihugu, bakakitangira kugira ngo gitekane kandi gitere imbere, ni ngombwa ko barengerwa, bakabungabungwa hakiri kare, kugira ngo hatagira ikibahungabanya mu mikurire yabo, byaba mu mitekerereze, ku mubiri cyangwa bakaba bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho itegeko ryerekeye kurengera umwana ku buryo bw’umwihariko.

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko mwagejejweho icyo iri tegeko rigamije n’abo rireba, uburenganzira bunyuranye bw’umwana ndetse n’ibijyanye no kurerera umwana mu muryango. Muri iyi nyandiko turibanda kuri bimwe mu byaha bikorwa, iyo habayeho kunyuranya n’ibiteganywa n’iri tegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ndetse n’ibihano bijyanye na byo.

Ingingo ya 27 iteganya ko Umuntu wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1). Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Naho Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Muri iri tegeko, ingingo ya 28, ihana umuntu uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye, aho itegeka ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha gituruka ku gihano kiremereye kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyo cyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Naho ingingo ya 32 yo iteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana mu buryo bwemewe n’amategeko utubahiriza imwe mu nshingano ze ziteganywa n’amategeko nta mpamvu yumvikana, ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana, ku mutekano we, ku mibereho ye cyangwa bigatuma umwana yishora mu buzererezi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1). Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iri tegeko na none rihana Umuntu wereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa umwumvisha amajwi yaryo, kuko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 36 yo iteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW). Iyo umwana yatawe ahihishe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW). Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuteye uburwayi budakira cyangwa ubumuga buhoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW). Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriye
mo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ku bijyanye no gushora umwana mu busabirizi, iri tegeko ritegeka ko umubyeyi cyangwa umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana, ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyo umwana washowe mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Ku bindi bisobanuro birambuye mwabisanga mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo n° 37 bis yo ku wa 10/09/2018.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.