Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tumenye itegeko ryerekeye kurengera umwana (igice cya 1)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 28-01-2019 saa 14:55:45
Umwana arimo kugaburirwa

Abana ni bo Rwanda rw’ejo, kuko ari bo bavamo abayobozi, abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ab’imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage b’ejo hazaza b’Igihugu. Kugira ngo abo bana bazagere muri izo nzego bashobore kuzigiramo akamaro kandi babe abaturage beza, bakunda igihugu, bakakitangira kugira ngo gitekane kandi gitere imbere, ni ngombwa ko barengerwa, bakabungabungwa hakiri kare, kugira ngo hatagira ikibahungabanya mu mikurire yabo, byaba mu mitekerereze, ku mubiri cyangwa bakaba bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho itegeko ryerekeye kurengera umwana ku buryo bw’umwihariko.

Mu Rwanda hashyizweho itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo n° 37 bis yo ku wa 10/09/2018. Iri tegeko ryashyizweho risimbura itegeko ryari risanzweho n° 54/2011 ryo ku wa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera.

Itegeko ryo kurengera umwana ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga anyuranye u Rwanda rwashyizeho umukono afite aho ahurira no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Iri tegeko riteganya uburenganzira bw’umwana bwihariye, haseguriwe ubundi burenganzira bwe buteganywa n’andi mategeko; uburyo bwo kurengera umwana ndetse n’ibyaha n’ibihano ku batubahiriza ibirikubiyemo.

Iri tegeko ntirireba gusa umwana w’umunyarwanda, ahubwo rireba n’umwana w’umunyamahanga uri mu Rwanda.

Muri iri tegeko guhoza umwana ku nkeke bisonurwa nko gukorera umwana igikorwa icyo aricyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kimuvutsa uburenganzira bwe. Naho ihohoterwa rikorewe mu rugo bigasobanura ibihano byo ku mubiri, by’ubunyamaswa cyangwa bitesha agaciro, ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ivangura, iyicarubozo, guhutazwa ku mubiri cyangwa mu mitekerereze, kutitabwaho, gushakira inyungu ku mwana cyangwa kumutererana bikozwe n’umubyeyi cyangwa ababyeyi, uwishingiye umwana cyangwa undi muntu uwo ari we wese umufiteho ububasha ahabwa n’amategeko.

Ingingo ya 4 y’iri tegeko ivuga ko umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye. Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.

Naho ingingo ya 6 yerekeye ubwishingizi bw’indwara iteganya ko Umwana wese uri mu Rwanda ashakirwa ubwishingizi bw’indwara hakurikijwe amategeko abigenga. Leta itangira abana b’imfubyi batishoboye n’abandi bana batagira kivurira amafaranga y’ubwishingizi bw’indwara, byemejwe n’urwego rw’ibanze rubifitiye ububasha.

Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, ababyeyi na Leta bafite inshingano yo guha umwana amakuru akwiye ku buzima bwe n’imibereho myiza ye, kumuha ikiruhuko gikwiye no kumuha umwanya wo kwidagadura, hashingiwe ku kigero arimo no ku bushobozi bw’ababyeyi n’ubwa Leta.

Umwana kandi bitewe n’ikigero agezemo afite uburenganzira ku bwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo bye, kugira umutimanama no guhitamo idini abigiriwemo inama kandi abiyobowemo n’ababyeyi be cyangwa umwishingizi we.

Impamvu zatuma umwana ashakirwa ahandi arererwa

Ingingo ya 11 y’iri tegeko iteganya ko nta mwana ugomba gutandukanywa n’umuryango we nta mpamvu. Ariko ku bw’inyungu ze, umwana ashobora kwamburwa umubyeyi we, umwishingizi cyangwa undi wese umufiteho ububasha mu buryo buteganywa n’amategeko agashyirwa ahandi arererwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira: ihohoterwa rikorewe mu rugo; ibikorwa bibi; kudashobora kumurera kubera uburwayi bwo mu mutwe cyangwa umurerera yarambuwe ububasha bwa kibyeyi.

Abagize umuryango n’undi muntu wese uba mu rugo cyangwa undi wese wamenye ihohoterwa cyangwa ibikorwa bibi bikorerwa umwana, bafite inshingano yo kubimenyesha urwego rubifitiye ububasha, urwego rw’ubuyobozi rumuri hafi cyangwa urwego rwa Polisi y’u Rwanda rubari hafi.

Umwana udafite umuryango, ashyirwa mu wundi muryango arererwamo. Ariko umwana ashobora gushyirwa mu kigo kita ku mibereho myiza n’urwego rubifitiye ububasha iyo yabuze ababyeyi akaba atarabona undi muryango umwakira; yavukiye muri gereza, yakuzuza imyaka itatu (3) y’amavuko ntabone abo bafitanye isano bamwakira; urukiko rwafashe ikemezo cy’uko umwana ashyirwa ahandi arererwa ariko akaba atarabona undi muryango umwakira; ari inzererezi cyangwa asabiriza mu gihe hagishakishwa ababyeyi be cyangwa hari impamvu igaragaza ko umwana afite ibibazo byihariye kandi adafite umuryango witeguye kumwakira. (Biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.