Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tumenye itegeko ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside (igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 31-12-2018 saa 11:04:03

Mu Rwanda mu 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, iteguwe n’ubutegetsi bwariho, bunashishikariza abaturage benshi kuyigiramo uruhare. Nyuma y’uko Ingabo za FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda igatangira kubaka Igihugu no gushakira ibisubizo ingaruka nyinshi kandi zikomeye zasizwe na Jenoside, ni nabwo hatekerejwe gushyiraho Itegeko rikumira kandi rihana icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko ryagiye rivugururwa, ubu hakaba hagenderwa ku Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Nzeri 2018. 

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko, twabagejejeho ibirebwa n’iri tegeko, ibisobanuro by’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko gihanwa, icyaha cyo guhakana Jenoside n’uko gihanwa, icyaha cyo gupfobya Jenoside n’uko gihanwa.

Muri iyi nyandiko turibanda ku bijyanye n’icyaha cyo guha ishingiro Jenoside n’uko gihanwa, gusibanganya ibimenyetso byayo n’uko bihanwa, icyaha cyo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside n’uko bihanwa; gusenya, konona urwibutso rwa Jenoside n’uko bihanwa no guhohotera uwarokotse Jenoside n’uko bihanwa.

Guha ishingiro Jenoside n’uko bihanwa

Umuntu ufatwa nk’uha ishingiro Jenoside ni Umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije: gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside, kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro. Uwo muntu iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo  bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miriyoni imwe (1.000.000 FR).

Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside n’uko bihanwa 

Umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha.  Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka ikenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miriyoni imwe (1.000.000 FRW).

Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside  n’uko bihanwa        

Umuntu aba akoze icyaha iyo akoze kimwe mu bikorwa birimo kwiba imibiri y’abazize Jenoside; gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo byaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW). ariko atarenze miriyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Gusenya, konona urwibutso rwa Jenoside n’uko bihanwa

 Ingingo ya 10 y’iri tegeko iteganya ko umuntu aba akoze icyaha iyo akoze kimwe mu bikorwa birimo  gusenya cyangwa konona urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside n’uko bihanwa

Iri tegeko riteganya ko umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miriyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ku bindi bisobanuro birambuye mwasoma “Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo”, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Nzeri 2018.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.