Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Tumenye inshingano z’Ikigo k’Ingoro z’Igihugu  z’Umurage w’u Rwanda

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Apr 2, 2018

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda gifite inshingano zo gukora ubushakashatsi, kubungabunga, kumenyekanisha no guteza imbere ibiranga umurage ndangamuco n’umurage kamere w’Igihugu. Abikorera nabo bafite uburenganzira bwo gushyiraho Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

HABIMANA AUGUSTIN

 Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, ni Ikigo cyatangiye mu 1989, ariko kikaba giherutse kuvugururwa n’Itegeko nº 002/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 27/02/2018

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, cyitwa INMR, mu magambo ahinnye y’icyongereza, ni Ikigo kiri mu kiciro k’ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi.

Muri iri tegeko basobanura ko umurage ari ikintu cyose, cyaba igifatika cyangwa ikidafatika, gihererekanyijwe uko imyaka ihita, kandi kikaba ari akarande ku  muryango w’abantu runaka.

Naho ingoro y’umurage  bigasobanura urwego ruhoraho rushyirwaho, rukorera umuryango w’abantu uko ugenda uhinduka, ngo rukusanye, rubike, rukore ubushakashatsi, kandi rumurikire abantu barugana ibiranga umurage runaka, ufatika cyangwa udafatika uranga umuntu muri rusange n’ibimukikije hagamijwe ubushakashatsi, guhugura, kwigisha, kunezeza no kuruhura abarugana.

 Umurage kamere wo usobanurwa nk’umurage ugizwe n’imiterere karemano y’ahantu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibintu bihaherereye bitewe n’imiterere yihariye yaho, umuntu atagizemo uruhare na ruto kugira ngo ubeho, ariko kubera ubwiza cyangwa akamaro ufite mu mateka y’umuryango uyu n’uyu by’umwihariko ndetse n’Isi muri rusange, ugakomwa kandi ukarindwa kwangirika kugira ngo abamukomokaho bazawusange.

Ku bijyanye n’umurage ndangamuco, iri tegeko risobanura ko ari umurage ufatika n’udafatika w’abaturage batuye ahantu cyangwa uw’umuntu ukomoka ku bisekuru ugahererekanywa uko ibisekuru bisimburana kandi ufite agaciro mu rwego rw’ubumenyi n’ubuhanga, amateka n’ibisigaratongo, imitekerereze, ubugeni n’iyobokamana n’ibindi bifitanye isano n’umuco.

INMR ifite inshingano rusange zo gukora ubushakashatsi, kubungabunga, kumenyekanisha no guteza imbere ibiranga umurage ndangamuco n’umurage kamere w’Igihugu.

Ku buryo bw’umwihariko, INMR ifite inshingano z’ingenzi zirimo guhuza ibikorwa by’ingoro z’umurage w’u Rwanda; gukusanya no kubika ibintu bigize umurage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu ;  gushakisha no kumenyesha inzego zibifitiye ububasha, amakuru ku  bintu bigize umurage ndangamuco na kamere byajyanywe mu mahanga ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa byarengeje igihe byagenewe kuba biri mu mahanga kugira ngo bigarurwe mu Rwanda;  gufata neza, kubungabunga no guteza imbere ibintu n’ahantu ndangamurage ku nyungu z’umuryango nyarwanda hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo n’ikoranabuhanga; gukora ubushakashatsi ku bintu n’ahantu ndangamurage w’u Rwanda, kubika, kumurika no gutangaza ibyabuvuyemo;  kumenyekanisha umurage w’Igihugu n’ubumenyi bujyanye na wo; kugira uruhare mu gutegura  inyigisho rusange zerekeye umurage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu; kugira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n’ubugeni bushingiye ku murage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu ; gushishikariza abikorera n’inzego zinyuranye gukoresha ibyiza biboneka mu murage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu; kugira uruhare mu gutanga umurongo ngenderwaho mu gushyiraho ingoro z’umurage mu Rwanda; kumurika umurage w’Igihugu mu buryo bunogeye abawusura;  kubahiriza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga ishyirwaho n’imikorere by’ingoro z’umurage mu Rwanda;  gushyigikira ingoro z’umurage zigenga, kugenzura imikorere yazo no kuzigira inama; gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bya Leta ku byerekeye umurage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu; kugira inama Guverinoma mu gushyiraho politiki n’ingamba ku byerekeye umurage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu; gushyikirana no gukorana n’ibigo byo mu karere no mu rwego mpuzamahanga bihuje inshingano.

Abikorera na bo iri tegeko rikaba ribaha uburenganzira bwo kuba bashyiraho ingoro z’umurage mu gihe bujuje ibisabwa.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ubu gihuza Ingoro z’Umurange zigera ku munani (8) ziri hirya no hino mu gihugu.

 Iki Kigo kikaba gikomeje ubushakashatsi bugamije kumenya ahantu habitse amateka n’umurage by’u Rwanda, ndetse no gusiganuza inkuru n’amateka bihavugwa. Hategerejwe ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizifashishwa mu kurushaho kumenya amateka y’Igihugu cyacu, kurebera hamwe uko aho hantu ndangamurage, ndetse n’ibimenyetso bikiharangwa byasigasirwa, no kwiga uko hagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku murage ndangamuco.