Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Tumenye inshingano n’ububasha by’Urukiko rw’Ubujurire

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Jun 11, 2018

Mu rwego rwo kuvugurura inzego z’ubucamanza kugira ngo zirusheho guha Abanyarwanda ubutabera bwihuse kandi bunoze, mu nzego zari zisanzweho hongewemo Urukiko rw’Ubujurire ruhabwa inshingano zo kuburanisha imanza zose z’ubujurire zajyaga ubundi ziburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Nk’uko biteganya n’itegeko n°30/2018  ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko  ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 02/06/2018, mu ngingo yaryo ya 2, hateganywa Inkiko zisanzwe n’Inkiko zihariye.

Mu nkiko zisanzwe harimo Inkiko z’Ibanze; Inkiko Zisumbuye; Urukiko Rukuru; Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga.

Naho mu nkiko zihariye harimo Urukiko rw’Ubucuruzi;  Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi;  Urukiko rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

By’umwihariko Urukiko rw’Ubujurire rwashyizweho n’Itegeko ngenga nº002/2018.OL ryo ku wa 04/04/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 30/05/2018. Nk’uko ingingo ya 2 y’iri tegeko ngenga ibiteganya, Urukiko rw’Ubujurire ruri mu kicirio k’Inkiko zisanzwe. Rukaba rushinzwe kujya ruburanisha mu bujurire imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo ya 52 y’itegeko n°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, iha ububasha Urukiko rw’Ubujurire bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire bwa mbere, imanza zaciwe mu rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko rw’Ubujurire rufite kandi ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire bwa kabiri imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubwo bujurire bwo ku rwego rwa kabiri bwakirwa iyo izo manza  zishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu; zatanzwemo ibihano bidateganyijwe n’amategeko;  zashingiye ku itegeko ritariho, ingingo z’amategeko zitakiriho cyangwa zaciwe n’urukiko rutabifitiye ububasha; zaciwe hashingiwe ku kimenyetso, inyandiko cyangwa imyanzuro byatanzwe nyuma yo gupfundikira urubanza kandi hatabayeho gusubukura iburanisha; zaciwe n’inteko itubahirije umubare ugenwa n’amategeko; zasomwe n’umucamanza utaraziburanishije; zitaburanishijwe mu ruhame kandi nta muhezo wategetswe; zagenwemo n’urukiko indishyi zingana nibura na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW) cyangwa zifite agaciro kagenwe n’umucamanza mu gihe habaye impaka kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW) ; zagenwemo igifungo kingana nibura n’imyaka cumi n’itanu (15).

Mu manza nshinjabyaha igihano k’igifungo cyagenwe ni cyo cyonyine gishingirwaho mu kugena ububasha  bw’Urukiko rw’Ubujurire.  Icyakora kandi ubujurire bwa kabiri ntibushobora kwakirwa ku manza z’ababuranye bemera ibyo baregwa, cyangwa ku muburanyi watsinzwe mu nkiko zombi hashingiwe ku mpamvu zimwe. Iyo icyaburanwe kitagenewe agaciro mu mafaranga mu manza zabanje, kigomba kuba gifite agaciro nibura kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW) kagenwe n’umuhanga iyo bibaye ngombwa.

Kugira ngo ikirego cyakirwe mu rwego rwa kabiri kigomba kubanza kwemezwa n’umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire. Iyo uwajuriye atishimiye ikemezo yafatiwe  ashobora gutakambira  Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) ibazwe kuva akimenyeshejwe.

Imanza zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ntizijuririrwa keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Urukiko rw’Ubujurire ruburanisha imanza rushingiye ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza mu Rwanda, ariko nta muburanyi wemerewe kuburanira mu Rukiko rw’Ubujurire atunganiwe n’avoka.

Urukiko rw’Ubujurire ruzaba rugizwe na Perezida warwo, Visi-Perezida n’abandi bacamanza nibura cumi n’umwe (11), Umwanditsi Mukuru, abanditsi n’abandi bakozi babunganira mu mirimo inyuranye y’urukiko amategeko ateganya.

Urukiko rw’Ubujurire ruzajya ruburanisha imanza rugizwe n’inteko y’umucamanza umwe (1) cyangwa benshi bagomba kuba ari umubare w’igiharwe kandi iyo nteko yunganirwa n’umwanditsi warwo. Perezida w’Urukiko ni we ugena umubare ukwiye kuba mu nteko iburanisha ashingiye ku buremere bw’urubanza.

Perezida, Visi Perezida n’abandi bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mbere yo gutangira imirimo, Perezida, Visi Perezida n’abandi bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi cyangwa gukora ikosa rikomeye bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa Sena ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ubujurire bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe. Abandi bacamanza b’urwo rukiko nta manda bagira.