Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Tumenye imitunganyirize ya siporo, imikino n’imyidagaduro mu Rwanda

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 18, 2018

Siporo, imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bihuriza hamwe abantu benshi, hagamijwe ahanini kuruhura, kurushanwa, guteza imbere umuco no kongera ubukungu haba ku babikora n’ababitegura. Ni yo mpamvu hagomba gushyirwaho amategeko abigenga, kugira ngo agene inzego zishinzwe kubitunganya, kubitegura no kugena ibyo abantu baba bakwiye kwitondera, mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y’ibyo bikorwa.

HABIMANA AUGUSTIN

Itegeko n° 32 ryo ku wa 03/08/2017 rigena imitunganyirize ya siporo, imikino n’imyidagaduro, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 18/08/2017. Iryo tegeko ryaje rivugurura kandi risimbura Itegeko No 05/1987 ryo ku wa 18 Gashyantare 1987 ritunganya siporo n’imyidagaduro mu Rwanda.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya kabiri (2) y’iryo tegeko rishya ryo muri 2017, siporo igamije kubungabunga ubuzima bw’abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n’imibereho y’abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga. Naho imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku mategeko ayigenga. Imyidagaduro yo igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima, kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Naho ingingo ya kane (4) y’iryo tegeko, iteganya inzego z’ingenzi z’imitunganyirize ya siporo n’imikino zirimo: Minisiteri ibifite mu nshingano, Komite Olempiki y’u Rwanda, ingaga za Siporo n’imikino n’amashyirahamwe ya siporo n’imikino.

Mu nshingano za Minisiteri ufite siporo, imikino n’imyidagaduro mu nshingano harimo gushyiraho politiki y’iterambere rya siporo, imikino n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa; kugenzura no gukurikirana ibikorwa byose byerekeranye na siporo n’imikino; gukurikirana amakipe y’Igihugu mu myiteguro no mu marushanwa hashingiwe kuri gahunda y’ingaga za siporo n’imikino.

Komite Olempiki y’u Rwanda  yo mu nshingano ifite harimo guhuza ibikorwa by’ingaga n’amashyirahamwe bya siporo n’imikino biyihuriyemo; kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ingaga n’amashyirahamwe bya siporo n’imikino; guhuza no gukurikirana ibikorwa byerekeranye no gutegura imikino Olempiki.

Naho Urugaga rwa siporo n’urw’imikino bishinzwe guhuza ibikorwa byose byerekeranye na siporo cyangwa imikino urwo rugaga rushinzwe ku rwego rw’Igihugu; gukora igenamigambi rirambye ryo guteza imbere siporo n’imikino hashingiwe kuri politiki y’Igihugu y’iterambere rya siporo n’imikino; gutegura no gutanga uburenganzira bwo gukoresha amarushanwa ya siporo n’imikino rushinzwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza akurikizwa ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga; gutegura ikipe y’Igihugu yitabira irushanwa mpuzamahanga; gushyikiriza Minisiteri buri mwaka, gahunda na raporo y’ibikorwa bya siporo cyangwa imikino na raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta mu gihe cyagenwe.

 Ishyirahamwe rya siporo n’imikino ryo rifite inshingano z’ingenzi zo gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi rirambye ryo guteza imbere siporo cyangwa umukino rishinzwe hakurikijwe amategeko y’urugaga iryo shyirahamwe rishamikiyeho no gusigasira indangagaciro za siporo n’imikino.

Siporo mu Rwanda iri mu byiciro bitatu bikurikira: Siporo yo ku rwego rwo hejuru: siporo ikorwa n’abakinnyi bafite impano n’ubuhanga buhanitse butuma bashobora gukina nk’ababigize umwuga.

Siporo y’umwuga : siporo ikorwa n’umuntu uyihemberwa hakurikijwe amategeko agenga umurimo.

Siporo itari iy’umwuga: siporo iyo ariyo yose ikorwa n’umuntu utabihemberwa hakurijwe amahitamo ye.

Mu rwego rwo guteza imbere siporo n’imikino, ingingo ya 11 y’iryo tegeko kandi itegeka ko isomo rya siporo n’imikino ritangwa mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Hashobora kandi gushyirwaho irerero ryigisha siporo n’imikino mu gihe ubyifuza abisabiye uruhushya rwo kurishyiraho.

Mu gihe hari umukinnyi w’indashyikirwa wahesheje ishema Igihugu, Leta cyangwa n’abikorera bashobora kumugenera ishimwe cyangwa ingororano.

Mu rwego rw’ubwishingizi bw’ubuzima, ishyirahamwe rya siporo n’imikino ritegetswe gukora isuzuma ry’ubuzima bw’umukinnyi mbere yo kugirana amasezerano no gukurikirana ubuzima bwe igihe cyose amasezerano agifite agaciro. Ayo mashyirahamwe kandi afatira umukinnyi ubwishingizi bw’impanuka mbere yo kumukoresha. Ubwo bwishingizi bugira agaciro iyo umukinnyi ari mu bikorwa bijyanye n’amasezerano yagiranye n’ishyirahamwe.

Ibibujijwe mu gihe cya siporo n’imikino

 Itegeko rivuga ko bibujijwe gukoresha ibyongerambaraga no gukora imigenzo itemewe mu gihe cya siporo n’imikino.

Urutonde rw’ibyongerambaraga bibujijwe rukorwa kandi rukavugururwa n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ikoreshwa ry’Ibyongerambaraga bitemewe muri siporo. Urwo rutonde ruboneka ku rubuga rw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bibujijwe muri siporo. Komite Olempiki y’u Rwanda, ingaga n’amashyirahamwe bya siporo n’izindi nzego zigira uruhare mu kurwanya ibyongerambaraga bitemewe muri siporo bageza ku bo bireba urwo rutonde, bakanabasobanurira ingaruka ziri mu ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bibujijwe muri siporo.

 Birabujijwe gukoresha ibyongerambaraga bibujijwe muri siporo ku muntu wese uri mu irushanwa cyangwa witegura kurijyamo. Birabujijwe kandi gukora, gucuruza, gukwirakwiza no korohereza ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bibujijwe muri siporo.

Umukinnyi ashobora gukorerwa isuzumwa mu gihe cyose yitegura kujya mu marushanwa, ari mu marushanwa cyangwa nyuma yayo. Birabujijwe kwanga gusuzumwa, kubangamira isuzuma guhisha no guhindura ibimenyetso.

Itegeko kandi ribuza gukoresha uburiganya n’imigenzo itemewe mbere no mu gihe k’irushanwa.

Umuntu wese uhamwe n’icyaha kerekeranye n’ibyongerambaraga bibujijwe, uburiganya n’imigenzo itemewe ahanwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga buri siporo.

Umukinnyi, ikipe cyangwa umuyobozi unyuranya n’amategeko ya buri siporo cyangwa ya buri mukino ahanwa hakurikijwe amategeko agenga iyo siporo cyangwa agenga uwo mukino.

Ku bijyanye n’imyidagaduro, iri tegeko mu ngingo ya 28 riyishyira mu byiciro bine (4), birimo imyidagaduro ishamikiye kuri Siporo ; imyidagaduro ishamikiye ku muco; imyidagaduro  ishamikiye ku bukerarugendo; imyidagaduro ishamikiye ku ikoranabuhanga.