Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’ikoranabuhanga-Kagame

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Sep 24, 2018

Perezida Paul Kagame akaba n’umwe mu bayobozi ba Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti yavuze ko ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, hakwiye gutekerezwa uburyo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi nta we ubangamiwe.

Perezida Paul Kagame uwa kabiri mu bicaye uhereye iburyo ari hamwe n’abandi bayobozi mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti yabereye i New York

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti yabereye i New York ejo hashize tariki 23 Nzeri 2018. Iyi nama yitabiriwe kandi na Carlos Slim bafatanyije kuyobora iyi Komisiyo, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay.

Kagame yagaragaje ko interineti imaze kugera ku bantu benshi bityo  hakwiye gutekerezwa uburyo abantu bose bagerwaho n’iryo koranabuhanga. Ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’ikoranabuhanga tugomba gutekereza ku birigenga.”

Yasobanuye ko kugeza ikoranabuhanga kuri bose, uburyo bwiza bwo kubikora ari ugukorana bya hafi hagati y’abafatanyabikorwa bose: harimo za Leta, abikorera n’abashakashatsi.

Muri iyi nama, Perezida Kagame akaba yaravuze ko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bari bafi kugerwaho na Interineti. Ati “Turitegura kugera mu gihe kidasanzwe aho kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagerwaho na Interineti. Iyi ni intambwe tugomba kwishimira nubwo iri terambere ritagabanyijwe ku buryo bungana mu bice byose by’Isi”.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira abakomiseri bashya baje kwifatanya na Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti muri iyo nama.  Ati: “Twizeye ko inkunga yanyu izaba ingirakamaro muri iyi Komisiyo.”