Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tugomba gukomeza gutegura ahazaza h’Afurika-Kagame

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya May 27, 2018

Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame akaba anashinzwe amavugurura y’uwo muryango, yavuze ko nta nzitizi n’imwe ikwiye gukoma mu nkokora gukomeza gutegura ahazaza h’Afurika.

Perezida Paul Kagame ayoboye inama y’Amavurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ejo hashize tariki 26 Gicurasi 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama ku mavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yari yatumiwemo Itsinda ry’Abaminisitiri 15 b’Ububanyi n’Amahanga n’Abakuriye imiryango y’ubukungu mu karere.

Kagame yavuze ko nta mbogamizi n’imwe ikwiye kubaho, ati: “Tugomba gukomeza kujya imbere kubera ahazaza h’umugabane wacu, ni yo mpamvu twasanze ari ngombwa ko dutumira aya matsinda kugira ngo tube hamwe uyu munsi mu bwisanzure, twungurana  ibitekerezo”.

Bamwe mu bitabiriye inama ku mavugurura ya AU

Perezida Kagame ahamya ko ku musanzu n’ubwitange bwa buri kiciro, amavugurura y’uyu muryango azagera ku ntego yayo, no ku nyungu za buri wese. Ati: “Tuzi ko Afurika izagera ku gisubizo. Ndifuza ko muri iyi nama habaho kungurana ibitekerezo ku buryo twakomeza gutera imbere”.

Amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ayobowe na Perezida Paul Kagame agamije kwigira kw’Afurika hishakwamo ibisubizo.