Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Tugomba guhora dutekereza Abanyarwanda dukorera-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 11, 2018

Perezida Paul Kagame yavuze ko urugamba rumaze imyaka 24 rwo kubaka igihugu hatazabaho kunanirwa cyangwa gucika intege, asaba abayobozi guhora batekereza ku banyarwanda bakorera.

Perezida Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize tariki ya 10 Mata 2018, nyuma yo kwakira indahiro za bamwe mu bayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano.

Perezida Paul Kagame uwa kane uhereye ibumoso, ababanza ni Prof Sam Rugege, Bernard Makuza na Dr Uwera Claudine. Iburyo habanza Dr Ngirente Edouard, Mukabalisa Donatille, Kalihangabo Isabelle na Col Jeannot Ruhunga

Perezida Kagame yagize ati ”Tugomba gukora nk’abikorera kandi tugahora dutekereza Abanyarwanda dukorera. Iyo dukoze nabi, bigira ingaruka ku bandi, cyane cyane Abanyarwanda dushinzwe. Inshingano yacu rero ni ugukora ibizima, tugakora neza, ibikorwa byacu bikagera ku banyarwanda bose.”

Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko kuvuga kubaka u Rwanda no kwiyubaka atari byiza gusa, ahubwo bigomba gukorwa kandi bikaranga imikorere ya buri munsi. Ati “Uru rugamba tumazemo imyaka 24, twifuza ko abarurwana batagera aho ngo baruhe. Twaruha se tukarusigira nde wundi?[…] Twebwe Abanyarwanda, kubera amateka yacu n’uko igihugu cyacu kimeze, hari ibipimo tutagomba kwemera kujya munsi mu mikorere yacu”.

Mu mpanuro yahaye abarahiye mu nzego z’igihugu yabibukije inshingano ziremereye bafite, abasaba  kwirinda icyatuma badashyira mu bikorwa ibyo bategerejweho. Ati “Iyi ndahiro n’amateka agaragarira mu gihe bibereyemo cyo Kwibuka, bitwibutsa inshingano ikomeye dufite yo gukomeza kubaka igihugu”.

Imiryango y’abarahiye yari yishimiye icyo gikorwa

Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi muri rusange gukomeza gukora ibiri mu bushobozi bwabo bateza imbere igihugu. Yabasabye kandi gutekereza ku babari inyuma.

Ati ”Gutekereza abaturi inyuma bizadufasha no mu gihe hari bamwe muri twe barushye imburagihe, igihugu cyacu ntikizahungabane kuko gifite imbaraga. Hari imikorere, imyifatire n’imyumvire igomba kuturanga nk’abayobozi kugira ngo tugere aho dushaka.”

Abayobozi barahiye ni Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushya Rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB: Rwanda Investigation Bureau). Col Jeannot Ruhunga, Karihangabo Isabelle umuyobozi umwungirije na Dr Uwera Claudine Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi.

Perezida Paul Kagame akaba yarashimiye abo bayobozi bashya ko bemeye inshingano bahawe kandi abizeza ubufatanye.