Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Tugiye gukemura ibibazo biri mu mavuriro – Dr. Gashumba

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 28, 2018

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, atangaza ko Minisiteri y’Ubuzima igiye gushyira imbaraga mu bitaro n’ibigo nderabuzima mu kwakira neza abagana amavuriro no kongera abakozi mu mavuriro.

Dr. Gashumba Diane, Minisitiri w’ubuzima, na Twizeyimana Albert Baudouin, Umuyobozi wa Paxpress (Foto James R.)

Ibi Minisitiri w’ubuzima yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’ubuzima, imiryango itari iya Leta n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza uburyo serivisi zitangwa mu mavuriro.

Minisitiri Gashumba yagize ati “Tugiye kwigisha abaturage babashe kugira isuku. Tuzashyira imbaraga mu kwakira neza abaturage twihutisha serivisi, guhugura abaganga bo mu mavuriro, kongera ibikoresho n’ibindi byose bikenewe ngo serivisi zishobore kuba nziza.”

Yagarutse ku mikorere imwe n’imwe itari myiza y’abaforomo igenda igaragara mu mavuriro ikitirirwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima kandi atari yo.

Aha yavuze ku kibazo yagejejweho cy’abantu bakora impanuka amavuriro akanga ko bivuriza kuri mituweli, kimwe n’abantu bakomerekera mu rugomo na bo bagasabwa kwivuza ijana ku ijana.

Yagize ati “Nge ibyo ni ubwa mbere mbyumvise, sinari nzi ko hari abantu bakoze impanuka banga ko bavurirwa kuri mituweli kimwe n’abakomerekeye mu rugomo. Ibyo abaforomo bakora sinzi aho babivanye kuko si amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.”

Minisitiri w’ubuzima yamaganye imikorere yose mibi ituma umuganga avura umuntu ariko uko yerekanye mituweli cyangwa atanayifite, kuko ngo mu mategeko y’abaganga ibyo bitabaho.

Ati “Umuganga cyangwa umuforomo iteka yihutira kwakira umurwayi urembye akamufasha atitaye y’uko afite mituweli cyangwa atayifite, agomba kubanza kuramira ubuzima bwe mbere y’uko amubaza iyo mituweli, ibindi byose bikaza nyuma.”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abanyamuryago ba mituweli bavurwa ariko bagasabwa kujya kugura imiti kuri za farumasi zo hanze, Umuyobozi w’Iisahami rya mituweli muri RSSB, Rulisa Alexis yavuze ko ibyo bikorwa mu gihe uwo muti ntawuri kwa muganga, ariko ko iyo ihari igomba gutangwa nk’uko bisanzwe.

Yagarutse ku kibazo cy’uko amafaranga ya mituweli atangwa ari make, bityo Leta ikaba yariyemeje kuyongera kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza.

Yagize ati “Mu by’ukuri imisanzu ya mituweli si myinshi, urebye serivisi umuturage aba akeneye, ubundi kugira ngo bigerweho neza byasaba ko buri munyamuryango atanga umusanzu ungana n’amafaranga 7000, ariko mu korohereza abaturage Leta yongeraho andi mafaranga, ariko nayo iyo atanzwe imisanzu n’ubundi ikiri hasi, birumvikana ko ikibazo gikomeza.”

Barisheshe Bonifasi, Umuyobozi w’Umuryango Tubibe Amahoro wari uhagarariye sosiyete sivili y’u Rwanda, yashimye imikoranire y’imiryango nyarwanda itari iya Leta na Leta, avuga ko hari intambwe imaze guterwa.

Yagarutse kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza imaze gushinga imizi ariko hakaba hakirimo utubazo dukwiye gukemurwa kugira ngo abaturage babashe kwivuza no guhabwa serivisi nziza nk’aho usanga ibigo nderabuzima bitegereye abaturage, nko mu turere twa Burera, Ngororero na Nyabihu.

Yanagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima ikibazo cy’urutonde ruto rw’imiti itangirwa mu bigo nderabuzima, asaba ko rwakwiyongera kugira ngo bifashe abaturage kutajya kugurira imiti haze y’amavuriro n’ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo n’ingobyi z’abarwayi.

Twizeyimana Albert Baudouin, umuyobozi wa PaxPress, nk’umuryango mu miryango ya sosiyete sivili, yavuze ku biganiro bihuza inzego za Leta, sosiyete sivili n’abanyamakuru ko bifasha kugaragariza neza inzego bireba aho ibibazo biri kugira ngo bikemurwe.

Ku bijyanye n’insanganyamatsiko ikiganiro kibanzeho ijyanye na serivisi zitangirwa mu mavurirro, avuga ko byari ngombwa ko biganirwaho kuko harimo ibibazo bihangayikishije abaturage.