Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Tugendera hamwe nta we dushaka gusiga inyuma – Kagame

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-11-2018 saa 06:34:35
Perezida Paul Kagame ibumoso, ari kumwe n'umwe mu bo yakiriye 80 b'abanyamuryango ba YPO, aho baganiriye ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange

Perezida Kagame Paul yaganiriye n’abagize Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi bakiri bato (YPO), avuga ku byo Abanyarwanda bamaze kugeraho, ko batekereza bagana imbere, kandi nta we bashaka gusiga inyuma, habaho kugendera hamwe.

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, yabitangaje ubwo yakiraga 80 mu barenga 2 600 bagize iryo huriro baturuka mu bihugu 130 byo ku Isi, ejo hashize tariki ya 19 Ugushyingo 2018.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari kumwe n’abanyamuryango 80 ba YPO igizwe n’abasaga 2600, aho yababwiye ko mu Rwanda nta n’umwe usigara inyuma, bose bajyana mu iterambere

Yakomoje ku nzira y’iterambere y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bamenye neza ko ibyo bari bafite mu myaka yashize atari byo bari bakwiye ahubwo ibibakwiye ari iby’ahazaza habo. Ati “Twese tugendera hamwe nta we dushaka gusiga inyuma, ibyo bifatwa nk’imyemerere kuri twe.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Nta bwo ngitewe ubwoba n’ahashize ndetse n’ahazaza; ukuramba kw’ibyo turi kubaka ni ko nibandaho iminsi yange n’amajoro. Tugomba guhora dutekereza tugana imbere rimwe na rimwe dukora tujya imbere mu gihe cyose turimo.

Dukwiye gushyigikira politiki n’ibikorwa bitwereka ko Abanyarwanda bubahana kugira ngo tudasubira inyuma aho buri umwe yarebaga mugenzi we, uwo bakorana nk’umwanzi. Nta shingiro byaba bifite.”

Perezida Kagame avuga ku mavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, yavuze ko u Rwanda rwishimira kuyagiramo uruhare, uko rungana kose kandi rugerageza kugera ku nyungu za buri wese. Ati “Hari byinshi dushobora gukora nk’umugabane, kandi hari n’ibyo twakora dushyize hamwe.”

Ku mpinduramatwara Afurika ishaka kugeraho, Perezida Kagame yavuze ko hari igihe Abanyafurika bajya bicisha bugufi ugasanga rimwe na rimwe basabye ibyo bafite iruhande rwabo, bikaba ari ikibazo ahanini gishingiye ku myumvire.

Ati: “Ikibura ni ukubasha kuvuga ngo dufite uburyo bwose twakenera n’ubushobozi bw’ubwenge bwo gutekereza. Nta mugabane n’umwe ufite umutungo kamere mwinshi kurusha uwacu, ikibazo ni ugukora ibyo dukeneye, kwigeza ku rwego dukeneye kuba turiho”.

Perezida Paul Kagame ibumoso, ari kumwe n’umwe mu bo yakiriye 80 b’abanyamuryango ba YPO, aho baganiriye ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange

Yasobanuye ko igitekerezo cyo gushyiraho ikigega cyo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro byari ukugira ngo hageho ikigega gishyirwemo ubushobozi kugira ngo habashe gukumirwa imvururu n’amakimbirane ku mugabane w’Afurika hatarindiriwe gusaba inkunga ku miryango mpuzamahanga n’abandi kugira ngo bafashe Afurika guhosha izo ntambara.

Umuryango w’Abayobozi b’Ibigo by’Ubucuruzi bakiri bato (YPO) washinzwe na Ray Hickok mu 1950, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.