Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Tuge tubivuga, tubisubiremo, tuzabikomeze, ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside-Dusingizemungu

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya Apr 29, 2018

Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, atangaza ko Inkotanyi ari zo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba ko byajya bivugwa, bigasubirwamo, ndetse no mu bihe bizaza.

Abakozi ba RSSB n’imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mugoroba wo kwibuka (Foto Gentil G)

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018 mu mugoroba wo kwibuka abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi b’Ikigo cyahoze ari isanduku y’ubwiteganyirize y’abakozi mu Rwanda, ubu cyahindutse Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Prof. Dusingizemungu akaba yaragize ati “Tugaruke ku gituma abarokotse Jenoside banatwaza, twibuke ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na RPF Inkotanyi yari iyobowe na Perezida Paul Kagame. Nge nkaba mbona igikorwa nk’iki dukwiye kujya tukigarukaho icyo gihe no ku butumwa uwari uyoboye Inkotanyi yatanze agaha abahigwaga bari bamerewe nabi kandi barimo kwicwa kandi agaha ubutumwa ingabo yari ayoboye. Dukwiye kuvuga, tukabisubiramo kandi tuzabisubiramo igihe cyose, Inkotanyi zahagaritse Jenoside”.

Umuyobozi wa Ibuka akaba yongeraho ko n’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu batwaje kandi babanye n’ibikomere nubwo aya mateka banyuzemo aremereye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Gatera Jonathan, avuga ko ibiganiro abakozi ba RSSB bagize mu cyumweru cyo kwibuka hari icyo byabasigiye nk’umuryango wa RSSB.

Ashimangira ko abakozi 19 bahoze ari ab’Isanduku y’Ubwiteganyirize mu Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikigo abereye umuyobozi bazakomeza kubibuka no kwifatanya n’abavandimwe babo.

Ati “Abahagarariye imiryango yabo ari na bo bari abakozi bacu uko ari 19 twibuka uyu munsi, twifatanyije namwe muri iyi gahunda yo kuzirikana ababyeyi bacu n’imiryango yacu twese”.

Rurangwa Innocent, umukozi wa RSSB, umwe mu bakoze ubushakashatsi ku mateka n’ibimenyetso mu cyahoze ari Isanduku y’Ubwiteganyirize mu Rwanda, asobanura ko kwibuka ari ngombwa, kwibuka amateka abarokotse babayemo, igihugu cyabayemo, inzego zose, n’ibigo bya Leta byabayemo.

Ati “Kwibuka ni ngombwa kuko bitwereka amateka, bitwereka aho twavuye bikatwereka aho turi n’aho tuganisha. Kwibuka rero ni ngombwa kandi abacu ntituzigera tubibagirwa”.

Avuga ku bimenyetso n’amateka muri RSSB, ngo mu 1988 uwitwaga Hategekimana Jean Damascène ni we bahaye kuyobora icyahoze ari isanduku y’ubwitegayirize y’u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) nk’ikigo cyari gikomeye.

Bitewe n’imiterere y’icyo kigo, Rurangwa avuga ko aho icyo kigo cyari kiri n’abakiyoboraga byahaye ububasha bubi abakiyoboraga bagategura Jenoside yakorewe Abatutsi bahereye ku batutsi bakoreraga iki kigo.

Ahamya kandi ko Hategekimana wayoboraga Isanduku y’Ubwiteganyirize mu Rwanda yari muri komite y’ishyaka ryari ku butegetsi.

Rurangwa avuga ko mu bushakashatsi bakoze bagamije kumenya amateka n’ibimenyetso by’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari isanduku y’ubwiteganyirize y’u Rwanda, ni uko abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi bose babikoreraga mu mazu y’icyo kigo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe inashyirwa mu bikorwa na Leta yayoboraga icyo gihe. Ku rundi ruhande, Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.