Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Tubifashijwemo na Leta y’Ubumwe twabashije kwiyubaka- AVEGA

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 25, 2018

Mukabayire Valerie, Umuyobozi w’umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi AVEGA, arashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ko ari bwo bwagize uruhare mu gutuma abantu batera imbere nyuma yo gutsinda ibyagoye ubuzima bwabo.

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo Mukabayire Valerie ( Foto Rose M )

Mukabayire avuga ko nubwo bashoboye kwiyubaka nk’abantu bari bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ngo  babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’abaterankunga batandukanye n’inshuti za AVEGA, bashobora kubaka abapfakazi ba Jenoside bari barasigaye iheruheru kuko bari bameze nabi cyane nyuma ya Jenoside.

Yavuze ko mu rugendo AVEGA yakoze byatumye umupfakazi ava mu bwigunge,  ashobora kubaho, ashobora kugarura ikizere cyo kubaho, uyu munsi  akaba afatanya n’abandi guteza igihugu imbere.

Yagize ati “Nyuma yo kurokoka, Umuryango wa AVEGA ugashingwa, twatangiye gahunda yo kwiyubaka, iyo gahunda ni ndende yagenze neza, twashoboye kwiyubaka. Muri iyi myaka 24 twashoboye kwiyubaka tubifashijwemo n’ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “ Uyu munsi, urugendo rwo kwiyubaka navuga ko rwagenze neza kuko ubu umupfakazi aho ahagaze nubwo afite bimwe mu bibazo ariko  yavuye mu bwigunge, ashobora kubaho, ashobora kugarura ikizere cyo kubaho, uyu munsi akaba afatanya n’abandi guteza igihugu cyacu imbere. Ni ibintu byo kwishimira. Muri urwo rugendo rero AVEGA yakoze, yashoboye gukemura ibibazo by’abanyamuryango”.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Mukamanzi Florida, umupfakazi wa Jenoside mu karere ka Bugesera, na bagenzi be bashimira  AVEGA kuko yatumye birema bundi bushya,  bava aho bari kuko ihungabana ryari ryarababayeho akarande, batangira  kwiyubaka.

 

 

Nubwo bimeze bityo, ngo haracyari bimwe mu bibazo byugarije abanyamuryango  ba AVEGA  bitararangira birimo ikibazo k’ihungabana rikiri mu banyamuryango (ni ukuvuga ubuzima bujyanye n’akababaro kavuye ku ngaruka za Jenoside).

Hari  kandi  ikibazo cy’amacumbi, ariko noneho  ngo banugarijwe n’indwara zikomeye, zidakira, zitandura, kubera ko abanyamuryango benshi bageze mu zabukuru hejuru y’imyaka 65 na 70 aho bibasirwa n’indwara nka  diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’AVEGA Mukabayire, ngo ni muri urwo rwego  AVEGA itarebera ahubwo ngo ikomeje gukora ubuvugizi nkuko n’ubundi yagiriyeho kugira ngo ikomeze irebe ubuzima bw’Abanyamuryango, ikore ubuvugizi ibishobora gukemuka bikemuke.

Kuri ubu, AVEGA yubatse amacumbi, abanyamuryango hafi ya bose barubakirwa ariko imyaka hejuru ya 20 ngo zimwe mu nzu  zubatswe icyo gihe zatangiye gusaza AVEGA ikomeje kubikoraho ubuvugizi.

Iby’ihungabana na byo ngo bazakomeza kubishakira igisubizo kuko bafitanye ubufatanye n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, kuri ubu ngo bafite abantu bita ku bahungabanye mu turere twose.

AVEGA kandi ifite intego  yo gushyira ibikoresho bihagije mu bigo nderabuzima by’ikitegerezo  ifite, bityo abanyamuryango bayo  bakazajya bivurizamo izo ndwara.