Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

“Trust Indusries” izashora miriyari 16 mu bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 16, 2018

Mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga no kongera ibikorerwa mu Rwanda aho gukomeza gukoresha ibiva hanze, ubuyobozi bw’uruganda Trust Indusries bwatangaje ko bwiyemeje gushora miriyari 16  z’amafaranga y’u Rwanda azafasha kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu.

Umuyobozi wa Trust industries Machael Kombo Wayumbi ibumoso (Foto Twagira W.)

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi mukuru w’uruganda Machael Kombo  Wayumbi, avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda batangire gukoresha iby’iwabo, kuko bihari kandi byujuje ubwiza n’ubuziranenge. Akomeza avuga ko nyuma yuko  Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB,  kibahaye uburenganzira, ubu  umusaruro w’ibyo bakora bawongereye cyane.

Wayumbi   ati     “Ishoramari ryacu, muri iyi gahunda yo guteza imbere ibikorewa mu Rwanda,  ni miriyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi   tumaze  kugira ubushobozi ku buryo ku munsi dukora toni 72 z’isabune ya hano mu Rwanda,  twatangiye kohereza no mu bindi bihugu nka Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo”.

Naho Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David, avuga ko guhera uyu mwaka  batangiye kurushaho kumenyakanisha bimwe mu bikoresho bikorerwa mu gihugu birimo   ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda by’umwihariko isabune kandi uruganda Trust rwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana’ buzahesha abakiriya ibihembo bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere politiki y’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Fred Mugabe, avuga ko abikorera bageze mu rwego rwo kubaka inganda bagamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu Leta ibashyigikira, haba kubafasha kuborohereza  uburyo bwo gutumiza nk’imashini mu gihugu hamwe n’ibindi bikoresho bifashisha bagabanyirizwa imisoro, kugira ngo Abanyarwanda bagure iby’iwabo bitabahenze.

Ati “Abikorera bari mu rwego rw’abanyenganda tuborohereza  mu buryo butandukanye, nko kubakuriraho imisoro, mu gihe batumiza ibikoresho hanze, kuko bituma n’abandi bashoramari  batangira gukora ibikorerwa mu gihugu, ku buryo n’abaturage bibageraho bitabahenze”.

Umurerwa Laetitia, umwe mu bakozi b’urwo ruganda, avuga ko kuva uruganda rwatangira hari  icyo rumaze kubafasha ku birebana n’iterambere,  cyane ko ubu  bamenye agaciro n’akamaro ko gukoresha ibikorerwa mu gihugu, aho gukomeza gukoresha ibyo hanze.

Ati “Kuva natangira gukora aha, naguze inka, ndetse mbasha no gusana inzu mbamo nge n’umuryango wange, kandi bidufitiye akamaro cyane, kuko n’abana bariga ndabarihira nta kibazo”.

Kamanda ushinzwe ishami ry’ubucuruzi,  avuga ko bimwe mu bikoresho byabo bakora, birimo nk’amasabune Abanyarwanda bakunze gukoresha usanga ari akorwa n’inganda zo mu karere,  ubu  bakaba bateganya kwagura uruganda bashyira amashami no mu bindi bihugu byo mu karere.

Uruganda  Trust Industries  rwatangiye mu 2009 rukora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 ni bwo rwinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho rumaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi na toni  zisaga  9 z’impapuro z’isuku zikoreshwa.   Uru ruganda kugeza ubu rufite abakozi bagera kuri 300 bahoraho, ndetse n’abandi 200 barufasha kugeza ibicuruzwa hirya no hino mu gihugu.