27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Trump wotswa igitutu ngo yegure yasabye u Bushinwa gukora iperereza kuri Joe Biden n’umwana we

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-10-2019 saa 09:29:33
Joe Biden n'umuhungu we Hunter Biden

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasabye u Bushinwa ibisa n’ibyo aherutse gusaba Ukraine bikamukururira ibibazo, byo gusaba iperereza kuri Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden.

Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika izwi nka Congress, iherutse gusaba Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo, gutanga inyandiko z’amakuru (data) y’ikiganiro Trump aherutse kugirana na Perezida wa Ukraine amutera ubwoba.

  • Intumwa y’Amerika muri Ukraine yeguye, Trump arotswa igitutu ngo na we yegure

Kuri iyi nshuro, nk’uko tubikesha BBC, Trump yasabye u Bushinwa guperereza umuryango wa Joe Biden, uyu akaba ari umudemocrate uhabwa amahirwe yo guhangana na Donald Trump mu matora ya Perezida umwaka utaha.

Abademocrates bashinja Trump gukangisha guhagarika inkunga kuri Ukraine kugira ngo icyo gihugu gikore ibishobora kwangiza isura ya Joe Biden.

Joe Biden yanditse kuri Twitter ati, “Igitekerezo cya Trump cyo gushaka guharabika umuntu ni urwenya.”

Yunzemo ati, “Perezida, ntushobora guhatira ibihugu by’amahanga kugufasha gutsinda amatora. Ni ugukoresha nabi ububasha uhabwa n’amategeko. Binatandukanye n’ibyo warahiriye, kandi bishyira mu kaga umutekano w’igihugu cyacu.”

Ikiganiro hagati ya Perezida Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, cyabaye kuwa 25 Nyakanga 2019, ni cyo cyabaye intandaro y’ibibazo Trump arimo.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (CIA) yumvise icyo kiganiro yumva kirimo ibyaha, abimenyesha Inteko Ishinga Amategeko ngo ibicukumbure.

Ejo kuwa Kane Trump yavuze ko iperereza ririmo kumukorwaho n’Inteko Ishinga Amategeko hagamijwe kumweguza ari akantu gato gasuzuguritse.

Kuri Twitter, Trump yavuze ko ari inshingano ye gukurikirana ibibazo bya ruswa, kandi muri uko kubikurikirana ngo yemerewe no kuba yasaba ubufasha bw’ibindi bihugu.

Trump ashinja Joe Biden n’umwana we Hunter Biden ruswa mu mikorere yabo y’ubucuruzi na politiki muri Ukraine no mu Bushinwa, ariko nta bihamya abitangira.

Hunter Biden yinjiye mu kigo cya Ukraine gishinzwe gaze cyitwa Burisma mu mwaka wa 2014, abantu batangira kuvuga ko ashobora guharanira inyungu za se abinyujije muri icyo kigo.

Icyo gihe Ukraine yari mu bihe by’inzibacyuho ya politiki nyuma y’aho Perezida wari ushyigikiye u Burusiya akuwe ku mirimo ye.

Mu mwaka wa 2016, Joe Biden wari Visi-Perezida w’Amerika yasabye Ukraine kwirukana Umushinjacyaha Mukuru, Viktor Shokin, ubwo ibiro bye byarimo bikora iperereza ku muyobozi wa Burisma.

Mu mbwirwaruhame yavuze umwaka ushize muri 2018, Joe Biden yigambye ko yirukanishije Shokin, aho ngo yabwiye Leta ya Ukraine ko nitamuhagarika itakaza amamiliyari y’inkunga z’Amerika.

Trump n’abayoboke be bashinja Joe Biden gukingira ikibaba umuhungu we Hunter Biden uri muri icyo kigo gishinzwe ibya gaze muri Ukraine.

Gusa hari n’abandi bayobozi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na bo basabye ko Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine, Shokin avanwaho kuko ngo yimakazaga ruswa.

Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine wasimbuye Shokin yabwiye BBC ko nta kimenyetso cyerekana ko hari amakosa yaba yarakozwe na Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden.

Abajijwe niba yarasabye ubufasha Ukraine mu kiganiro yagiranye na Perezida w’icyo gihugu kuri telefone, Trump yarasubije ati, “Ndibwira ko baramutse babyitwayemo neza, bahita batangiza iperereza kuri Biden n’umwana we. Ni igisubizo gitomoye.”

Yunzemo ati, “U Bushinwa na bwo bugomba kubakoraho iperereza kuko ibyo bakoreye mu Bushinwa binganya ububi n’ibyo bakoreye muri Ukraine.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Amerika, Ellen Weintraub muri Kamena uyu mwaka yasohoye itangazo ryibutsa ko bitemewe n’amategeko gusaba inkunga iyo ari yo yose igihugu cy’amafaranga igamije inyungu z’amatora.

Umuvugizi w’Ibikorwa by’Amatora bya Joe Biden yavuze ko Trump akomeje gusebya Biden mu buryo butagakwiye, amukwirakwizaho amakuru anyuranye n’ibyemezwa n’ibitangazamakuru byigenga.

Mu mwaka wa 2013, Joe Biden wari Visi-Perezida w’Amerika yagiye mu Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi, ahura na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping n’abandi bayobozi. Yari kumwe n’umuhungu we Hunter Biden na mushiki wa Hunter.

Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri, Hunter yahuye n’umunyamabanki wo mu Bushinwa witwa Jonathan Li, waje kuba umufatanyabikorwa we mu by’ubucuruzi.

Li yaje gutangiza ikigo cy’imari n’imigabane, Hunter ashyirwa mu buyobozi bwacyo nubwo umuvugizi wa Hunter Biden yabwiye NBC News ko muri urwo ruzinduko batigeze bavuga iby’ubucuruzi, aho yongeyeho ko iby’icyo kigo cy’imari n’imigabane byari byarapanzwe mbere.

Uyu muvugizi yavuze kandi ko Hunter Biden atari afite imigabane muri icyo kigo mu gihe se yari akiri visi-perezida.

Hunter avuga ko muri urwo ruzinduko atigeze abonana n’abayobozi b’u Bushinwa ngo baganire ku bucuruzi, gusa bivugwa ko yatumye Li na Joe Biden bahura bagasuhuzanya ubwo Joe Biden yatembereraga i Beijing.

Muri Kanama 2019, Umusenateri w’umurepublican Chuck Grassley yavuze ko ibikorwa bya Hunter muri urwo ruzinduko biteye inkeke.

Yavuze ko Hunter afite amateka yo gushora imari mu masosiyete y’u Bushinwa, harimo ikigo kimwe yashoyemo imari mu buryo bwahungabanya umutekano w’Amerika.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.