Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Triathlon: Uwineza arimo gukorera imyitozo muri Luxembourg

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 22-05-2019 saa 16:23:39
Uwineza Hanan (iburyo) agiye mu myitozo

Kuva tariki 03 Gicurasi 2019, Uwineza Hanan usanzwe ari we mukinnyi wa mbere mu Rwanda mu kiciro cy’abagore mu mukino wa Triathlon ari mu gihugu cya Luxembourg aho azamara amezi atatu akora imyitozo anakina amarushanwa atandukanye.

Aganira n’Imvaho Nshya, Uwineza Hanan yatangaje ko yafashijwe n’umuryango w’abantu bigeze kuza mu Rwanda gukina uyu mukino, Martin Baumler na Tania ari na bo bamufasha aho arimo gukora imyitozo ndetse akitabira n’amarushanwa atandukanye.

Ati: « Abanyakiriye ni bo bamfasha mu myitozo kandi nyuma yo kuhagera maze kwitabira amarushanwa abiri. »

Yakomeje avuga ko bigeze kuza mu Rwanda uyu mukino ugitangira gukinwa ariko ko batari bamuzi ahubwo uwari umutoza w’ikipe y’igihugu, Jean Pièrre Ernzen ukomoka muri Luxembourg ari we wabahuje.

Ubwo i Huye haberaga irushanwa “Arboretum Cross Duathlon 2019” tariki 18 Gicurasi 2019, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yavuze ko Uwineza Hanan yagize amahirwe yo kubona uko akorera imyitozo muri Luxembourg kandi bizera ko hari icyo bizamwongerera mu buryo bw’imikinira.

Ati: « Yahoraga avuga ko akeneye amarushanwa ni byiza ko ari hariya kuko azavayo akina irushanwa ry’Afurika rizabera mu Rwanda muri Kanama 2019 .»

Akomeza avuga ko mu irushanwa ry’Afurika riheruka kubera mu Rwanda muri 2018, Uwineza Hanan yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Jodie Berry wo muri Afurika y’Epfo wabaye uwa mbere.

Mbaraga yagize ati : « Ubushize uyu mukinnyi wo muri Afurika y’Epfo yaramutsinze ariko ubu turizera azaza afite ubushozi burenzeho bityo azitware neza kurushaho.»

Uwineza Hanan (iburyo) agiye mu myitozo

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.