Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Triathlon : Tuyisenge Samuel  ni we wegukanye irushanwa ryabere i Huye

Yanditswe na BUGINGO  FIDELE

Ku ya Sep 23, 2018

Ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2018, ishyirahamwe ry’umukino ukomatanya imikino 3 ari yo Koga,  kwiruka no kunyoga igare “Triathlon” ryakoresheje isiganwa  ryegukanwa na Tuyisenge Samuel mu bahungu na Uwineza Hanani mu bakobwa.

Ababaye aba mbere ubwo bari bamaze gushyikirizwa ibihembo

Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka  Huye  ryateguwe ku bufatanye na BRALIRWA binyuma kinyobwa cyayo cya Coca Cola ndetse na SORAS  hakinwa imikino ibiri gusa ari yo kwiruka no kunyoga igare “Duathlon”. Abakinnyi 17 bari bitabiriye basigwane ibilometero 5 mu kwiruka n’amaguru, ibilometero 20 mu kunyonga igare basoza biruka n’amaguru na none ibilometero 2.5 byose hamwe biba ibilometero 27,5.

Mu bahungu,  Tuyisenge Samuel  wo mu ikipe ya Karongi   ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha 1, umunota 1 n’amasegonda 22. Yakurikiwe na Mwanuheheli (1h1’32”) na Rukara Fasil (1h5’39”).

Mu bakobwa,  Uwineza Hanani uzanzwe aza ku mwanya wa mbere ni we  wegukanye iri siganwa akoresheje isaha 1, iminota 19 n’amasegonda 30 yakurikiwe  na Mutimukeye Saidath (1h20’3”) na Ntakirutimana Martine (1h23’53”) ari nabo bakobwa bitabiriye.

Muri ibi byiciro byombi  uwa mbere yahembwe ibihumbi 50, uwa kabiri ahabwa 30 naho uwa gatatu ahabwa 20.

Mu ngimbi (Juniors), Mwami Samuel ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 8 n’amasegonda 34 akurikirwa na Kiyaviro Joel (1h10’12”) na Niyitanga Kevin (1h11’). Muri iki kiciro uwa mbere yahawe  ibihumbi 30, uwa kabiri ahabwa 20 naho uwa gatatu ahabwa 10.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis asobanurira umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange ibijyanye n’uyu mukino

Perezida  w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange. Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukugeza umukino  ahantu hose kuko  wahakinirwa nta kibazo. Yanakomoje ku bibazo bafite birimo ibikoresho nk’amagare  n’ibindi ariko ko mu minsi ya vuba bizaba byakemutse.