Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Triathlon: Tugiye gushyira imbaraga mu bakiri bato-Mbaraga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 17, 2019

Mu irushanwa ry’Afurika  mu mukino wa “Triathlon” ukomatanya imikino 3 irimo koga, kunyonga igare no kwiruka  ku maguru ryabereye i Rubavu mu Ntara y’Uburasirazuba “Lake Kivu Triathlon Africa Cup 2019” nta bwo abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza.

Nyuma y’iri rushanwa ryabaye tariki 13 Nyakanga 2019, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yatangaje ko uyu mukino ukiri mushya mu Rwanda dore ko umaze gusa imyaka 5.

Yakomeje avuga ko igikunze kugorana ari uburyo ashobora kumenya iyi mikino yose uko ari itatu. Ati: Abakinnyi bacu bakunze kugorwa cyane no koga,  ubu rero twafashe ingamba ko tugiye gutangira n’abakinnyi bakiri bato ku buryo bazamuka bazi ya mikino yose.”

Mu bindi bikunze kugarukwaho n’abakinnyi ni ikibazo k’ibikoresho.  Mbaraga avuga ko ari byo koko gusa yemeza ko muri gahunda barimo yo kwiyubaka na bo biri mu byo  bifuza ko byakwiyongerera.

Ati: Turimo kwiyubaka, ariko   hari ibikenewe gukora mu gufasha abakinnyi ndetse n’ibindi, biragorana nk’ibikoresho ariko uko tuzagenda tubona abaterankunga bizagenda bikemuka turabyizeye.”

Iri rushanwa ry’Afurika ryitabiriwe n’abakinnyi 35 baturutse mu bihugu 9  ku Isi mu gihe umwaka washyize wa 2018 hari hitabiriye 17. Mbaraga yatangaje ko ari ibintu bishimira kuba babasha kwakira irushanwa nk’iri kandi rikagenda neza.

Yagiz ati : “Kuba  ibihugu bingana gutya byitabira ni ikerekana ko ibyo dukora babishima, ikindi mwabonye ko iri rushanwa barishyize kuri gahunda y’amarushanwa ashobora gutanga amanota yabasha abakinnyi kwitabira imikino Olempike ya 2020, byose rero babikoze kuko babonye riteguye neza.”

Akomeza avuga ko kubera umutekano ndetse no kwakirwa neza abantu bose baba bifuza kuza mu Rwanda ari nayo mpamvu  irushanwa nk’iri ryitabirwa cyane.

Kuva muri 2014 mu Rwanda ni bwo   hatangiye gukinwa umukino ukomatanya imikino 3 ari yo Koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon”. Uyu mukino watangiye gukinwa mu 1920, mu 1974 uravugururwa ndetse mu 1989 hashingwa ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino (International Triathlon Union “ITU”).

Uyu mukino watangiye gukinwa mu mikino Olempike mu 2000 i Sydney muri Australia naho mu kiciro cy’abamugaye “Paralympics” imikino iba bwa  mbere muri 2016 i Rio muri Brazil.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis uvuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu bakiri bato