Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Triathlon: Matthew na Esranur ni bo begukanye irushanwa ry’Afurika  ryabereye i Rubavu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 15, 2019

Matthew Greer umokoka muri Afurika y’Epfo  na Esranur Gockek ukomoka muri Turikiya ni bo begukanye irushanwa ry’Afurika mu mukino wa “Triathlon” ukomatanya imikino 3 irimo koga, kunyonga igare no kwiruka  ku maguru “Lake Kivu Triathlon Africa Cup 2019”.

  Iri rushanwa ryabereye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba  tariki 13 Nyakanga 2019 ryitabiriwe n’abakinnyi 35 bari baturutse mu bihugu 9 birimo  u Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turukiya, Maroc na Misiri.

Abasiganwe  bakoze intera ya metero 750 mu mazi, bakora kirometero 20 mu kunyonga igare basoza biruka n’amaguru (5km) aho bakoze  kirometero 25 na metero 750 byose hamwe. Mu  kiciro cy’abagabo, Matthew Greer wo muri Afurika y’Epfo ni we wabaye uwa mbere akurikirwa na Bads Siwane  na Dan Maunthash bo muri Maroc.

Mu bagore,  Esranur Gockek wo muri Turukiya ni we waje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Jodie Berry  wo muri Afurika y’Epfo na Rehab Hamdy  wo mu Misiri   naho Uwineza Hanani wo mu Rwanda yabaye uwa kane.

Mu kiciro cy’abakiri bato mu bahungu, Niyitanga Salimu Kevin yaje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Maniraguha Jacques Simon umubiligi ariko wakinnye nk’umunyarwanda. Mu bakobwa uwa mbere yabaye Hanifa Said akurkirwa na Josette Njeri bo muri Kenya ku mwanya wa 3 haza Dukuzimana Samillah ukomoka mu Rwanda.

Muri rusange nta bwo abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza. Gusa  Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alex yavuze ko bataje mu myanya myiza y’imbere bishimira uburyo uyu mukino ugenda utera imbere ari nako abawitabira bagenda bagira ubumenyi n’ubunararibonye.

 Yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rukomeje kugenda rugirirwa ikizere ku buryo rumaze kwakira aya marushanwa inshuro ebyiri rwikurikiranyije ngo bigaragaza ikizere amahanga afitiye igihugu kandi anashishikariza n’ibindi bihugu kurushaho kwitabira uyu mukino.

Uwineza Hanani, umunyarwandakazi wegukanye umwanya wa kane mu kiciro cy’abagore  yavuze ko yakinnye  n’abakinnyi b’abahanga. Gusa avuga ko ikibazo bagifite ari ibikoresho ariko yizera ko  bizagenda bikosoka.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimye uburyo iyi mikino yari iteguye  anizeza  ko bagiye gukomeza kuyishigikira cyane ko ifasha buri wese ikanazamura ubukerarugendo.

Iri rushanwa riri  ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga  rikaba rinahesha  abakinnyi amanota yo kwemererwa kuzakina  imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani  umwaka utaha muri 2020.

Kugira ngo iri rushanwa rigende neza habaye ubufatanye bwa RTF  na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika “ATU”, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Coca Cola, SORAS, RDB ndetse n’Akarere ka Rubavu.

Abakinnyi 3 ba mbere mu byiciro byombi, abagabo n’abagore bafata ifoto nyuma yo guhabwa ibihembo