Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Triathlon: Impuguke y’umuyapani yarebye aho iterambere ry’uyu mukino rigeze mu Rwanda  

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Sep 28, 2018

Kuva muri 2014 mu Rwanda  hatangiye gukinwa umukino ukomatanya imikino 3 ari yo Koga,  kwiruka no kunyonga igare “Triathlon”. Uyu mukino watangiye gukinwa mu 1920, mu 1974 uravugururwa ndetse mu 1989 hashingwa ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino (International Triathlon Union “ITU”).

Uyu mukino watangiye gukinwa mu mikino Olempike mu 2000 i Sydney muri Australia naho mu kiciro cy’abamugaye “Paralympics” imikino iba bwa  mbere muri 2016 i Rio muri Brazil.

Kuva tariki 19  kugeza 26 Nzeri 2018, ishyirahamwe  ry’umukino wa Triathlon  mu Buyapani bafatanyije na Komite Olempike muri iki gihugu  bohereje impuguke muri uyu mukino, Yoshiaki Yamanaka   kuza mu Rwanda kureba  aho uyu mukino ugeze ndetse no gufasha mu byatuma utera imbere kurushaho.

Yoshiaki Yamanaka , impuguke yari yaturutse mu Buyapani ije muri gahunda y’iterambere ry’umukino wa Trithlon mu Rwanda

Uyu mugabo ufite imyaka 48 y’amavuko  afite impamyabumenyi  mpuzamahanga yo ku rwego  2 yatanzwe na ITU.

Perezida  w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yatangarije Imvaho Nshya ko iyi mpuguke yasuye amakipe  i Rwamagana, i Huye, Karongi, Rubavu na Kigali.

Yakomeje avuga ko   gahunda yari ukureba  ibikenewe kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere ndetse niba hari icyakorwa kugira ngo u Rwanda ruzahagararirwe muri uyu mukino mu mikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Mbaraga avuga ko Yoshiaki Yamanaka   uretse  gusura amakipe ndetse no kuganira n’ubuyobozi bw’ishyiramwe ry’uyu mukino mu Rwanda yanagiranye ibiganiro na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.