Triathlon: Hategekimana Timam yegukanye irushanwa ryo kwibuka ryabereye i  Karongi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 16-06-2019 saa 22:47:34
Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bari kumwe n'umukobwa umwe wabashije kwitabira irushanwa

Tariki 15 Kamena 2019 mu Karere ka Karongi habereye irushanwa ryo kwibuka mu mukino ukomatanya imikino  itatu irimo Koga, kunyonga igare no kwiruka “Triathlon”.

Iri rushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryitabiriwe n’abakinnyi 8 ryegukanwe na Hategekimana Timam usanzwe abarizwa mu ikipe ya Karongi.

Abasiganwe bakoze  intera ya kirometero 25,75 ni ukuvuga metero 750 mu mazi, kirometero 20 mu kunyonga igare ndetse na kirometero 5 mu kwiruka n’amaguru.

Hategekimana Timam ni we waje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje isaha 1, iminota 15 n’amasegonda 58. Yakurikiwe na Tuyisenge Samuel  wari wegukanye iri rushanwa umwaka ushize wa 2018 we akaba yarakoresheje isaha 1, iminota 18 n’amasegonda 20 mu gihe ku mwanya wa 3 haje Maniraguha Eloi wakoresheje isaha 1 n’iminota 24.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Hategekimana Timam yatangaje ko irushanwa ryari ryiza. Kandi ko yishimiye kongera kuryegukana nyuma y’aho umwaka ushize bitamukundiye. Gusa avuga ko hari abakinnyi benshi bakunda uyu mukino ariko  bakaba bahura n’ikibazo k’ibikoresho.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze. Yakomeje avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gukangurira urubyiruko kwirinda amacakubiri kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera ukundi.

Mbaraga yavuze ko impamvu bahisemo ko iri rushanwa ryo kwibuka ribera Karongi ari uko  ari ahantu hafite amateka  gusa anavuga ko muri Karongi hari impano nyinshi bifuza guteza imbere ikindi kandi hari n’ibikorwa remezo bibafasha gukina uyu mukino mu buryo bwiza.

Iri rushanwa ryakurikiranwe n’umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis nawe washimye abitabiriye ariko abasaba  gukomeza  gushyira ingufu mu kuzamura urwego rwabo bakabikora birinda ikintu cyose cyakongera gutandukanya Abanyarwanda.

Umuyobozi wari uhagarariye Akarere ka Karongi akaba ashinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Bikorimana Jean Baptiste yashimiye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda kuba barahisemo gukorera iri rushanwa ryo kwibuka mu Karere ka Karongi. Nawe yahaye ubutumwa urubyiruko arusaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakora cyane  bakazamura impano zabo kuko bashoboye.

Mu irushanwa riheruka rya 2018, mu bagabo  Tuyisenge Samuel  ukinira ikipe ya Karongi ni we wabaye uwa mbere naho mu bagore,  Sanni Berger  wo mu Budage aba ari we wegukana umwanya wa mbere.

Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bari kumwe n’umukobwa umwe wabashije kwitabira irushanwa

Mbere yo gutangira irushanwa bafashe umunota umwe wo kwibuka

Abakinnyi babanje gusiganwa mu mazi

Bakurikizaho gusiganwa ku igare

Maniraguha Eloi wabaye uwa gatatu asiganwa ku igare

Abaturage ba Karongi biganjemo urubyiruko bakurikiranye isiganwa

Hategekimana Timam wegukanye iri siganwa

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis

Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis

Akarere ka Karongi kashimiwe ubufatanye muri iri rushanwa

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.