Triathlon: Abegukanye irushanwa mpuzamahanga i Rubavu  bemerewe kujya mu Bufaransa

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Mar 31, 2019

Tariki 30 Werurwe 2019 i Rubavu habereye irushanwa mpuzamahanga ngarukakwezi mu mukino ukomatanya koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon”. Abakinnyi b’Abanyarwanda begukanye iri rushanwa  bagomba kujya mu Bufaransa  mu rwego kwipima  no kureba urwego bagezeho.

Mu kiciro cy’abahungu, Niyitanga Kevin ukinira ikipe ya Rubavu  ni we wegukanye umwanya wa mbere  aho mu ntera ya kilometero 25 na metero 750 yakoresheje  isaha 1, iminota 2 n’amasegonda 39. Yakurikiwe na  Tuyisenge Samuel (1h06’) na Mwami Samuel (1h11’).

Mu bakobwa,  Uwineza Hannan  nawe ukinira ikipe ya  Rubavu yegukanye  umwanya wa mbere  aho  yakoresheje isaha 1 n’iminota 14 yakurikiwe na  Fanzisca(1h26’) na Dukuzimana Samilla  (1h28’).

Uwineza Hannan wegukanye umwanya wa mbere mu bagore

Hategekimana ukinira ikipe ya Karongi  wari usanzwe  yegukana umwanya wa mbere atabashije  gusoza  kubera igare rye ryagize ikibazo hagati mu marushanwa.

Uwineza Hannan, umaze kwegukana  iri  rushanywa inshuro nyinshi yavuze ko yishimira urwego uyu mukino umaze kugeraho ashimira abaritegura gusa ngo afite ikibazo cyo kuba nta muntu bahangana mu bagore kuko ahora aba uwa mbere.

Ati: “Nishimiye urwego uyu mukino umaze kugeraho kuko hari aho twavuye n’aho tumaze kugera. Kimwe mu bibazo mbona bikimbangamiye ni uko   nta bakinnyi benshi bahari duhangana ubu rero mbonye amahugurwa hanze byamfashe kuko nahura n’abandi benshi  bari ku rwego rwo hejuru bikamfasha.”

Niyitanga Kevin  nawe  yashimiye ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda  ritegura uyu mukino kuko waje ukenewe.

Ati: “Uyu mwaka ntangiye ndi uwa mbere ngomba kugumana uyu mwanya. ndashima kuba nabonye igare ryiza, tugira amahirwe yo kuba dufite ikiyaga n’ibindi bidufasha icyo ngiye gukora ni ukongera imyitozo kugira nzahore mba uwa mbere.’’

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Trithlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis  yashimiye abitabiriye uyu mukino yemeza ko abatsinze bagiye koherezwa mu Bufaransa kubera urwego bamaze kugeraho kandi ko bagiye gukomeza kuzamura urwego rwabo.

Ati: “Twatangiye twubaka ariko ubu ndabona tumaze kugera kuri 80% y’ibikorwa twifuzaga gukora ariko turakiga, ndashima Hannan kubera urwego agezeho we na Niyitanga Kevin. Muri Kamena 2019  tuzabohereza mu Bufaransa kugira ngo bipime barebe urwego bagezeho, Kevin by’umwihariko arenda kugeza ku bihe mpuzamahanga kandi aracyari muto tugomba kumwitaho cyane.”

Ku mbogamizi abakinnyi bakigaragaza zo kuba nta magare meza  bafite yemeje ko bagiye gukomeza gushaka ubushobozi kandi bizera ko bizatungana  akaboneka.

Ubuyobozi bwa RTF  buvuga ko usibye iyi shampiyona, u Rwanda ruzakira amarushanwa mpuzamahaga  atandukanye  ku rwego rw’ Afurika muri uyu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ngarukakwezi ryabereye i Rubavu ryitabiriwe n’abakinnyi  bakomoka mu Rwanda, USA, RDC n’u Budage.

Uyu umukino i Rubavu bamaze kuwukunda kuko baba baje kuwureba ari benshi