Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Triathlon: Abatoza 16 bo mu karere bahawe Impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 05-08-2018 saa 06:03:23
Abatoza bitabiriye amahugurwa ubwo bahabwaga impamyabumenyi

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na  Komite Olempike y’u Rwanda bahaye impamyabumenyi  z’ikiciro cya mbere “Technical Course For Triathlon Coaches Level 1” abatoza 16 bo mu karere nyuma y’amahugurwa y’iminsi 5  yabereye mu karere ka Rubavu.

Abatoza bitabiriye amahugurwa ubwo bahabwaga impamyabumenyi

Aba batoza bahawe izi mpamyabumenyi ni abo mu Rwanda, Burundi na DRC. Kezumutima Faustine uturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko uyu mukino iwabo wahagaze ariko ukagenda ucika intege ngo kuba ahawe amahugurwa bigiye kumufasha mu kongera kuwuzamura.

Ngabonziza Marcel wo mu ikipe ya Rwamagana avuga ko aya mahugurwa yamufashije kwihugura mu mikino yose igize Triathlon mu gihe we yari amenyereye kwiruka gusa.

Umuyobozi wungirije wa Tekinike  mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bufaransa, Laurent Massias ari nawe wayoboye aya mahugurwa yavuze ko amasomo  aba batoza  bahawe ari itangiriro ko na bo bagomba gukomeza ubushakashatsi kugira ngo bazamure ubumenyi.

AtiNdizera ko aya mahugurwa azabafasha gushyiraho amakipe bazajya batoza kuko twabigishije uburyo bwo gutoza abakuru n’abana, abenshi twasanze bari hasi cyane ariko barangije mbona hari aho bageze ndabasaba ko bakomeza kwiga  bagashaka ibitabo kuko iyi ni intangiriro”.

Sharangabo Alexis, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, asoza aya mahugurwa yasabye aba batoza  gukoresha neza ubumenyi bahawe kuko ahasigaye ari ahabo mu kuzamura uyu mukino.

Ati Bahawe amahugurwa ahasigaye ni ahabo ho gushyira mu bikorwa amasomo babonye kuko uyu mukino ni mushyashya ariko bafite ubuyobozi bwiza kuba babonye abatoza babyize bazagera kuri byinshi natwe tuzakomeza tubakurikirane turebe ko aya mahugurwa yagira icyo abagezaho kandi dufatanyije uyu mukino uzazamuka”.

 

 

 

 

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.