Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Triathlon: Abatoza 16 barimo guhugurwa   

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 01-08-2018 saa 07:46:46
Abatoza 16 bitabiriye amahugurwa

Abatoza 16   batoza umukino wa «Triathlon» ukomatanya imikino itatu irimo gusiganwa ku maguru, Koga no kunyonga igare batangiye  amahugurwa    tariki 30 Nyakanga akazasozwa  tariki 03 Kanama 2018 akaba arimo kubera mu Karere ka Rubavu.

Abatoza 16 bitabiriye amahugurwa

Aya mahugurwa y’iminsi  5 akaba azafasha aba batoza kuzabona impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere «Level 1».  Abatoza bitabiriye aya mahugurwa baturutse mu RDC, u Burundi n’u Rwanda. Aya mahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda «RTF» ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

Perezida wa RTF,  Mbaraga Alexis avuga ko aya mahugurwa aziye igihe kuko  agiye kubongerera  ubushobozi, amasomo ngo abatoza bazahabwa azabafasha ari ku rwego rwa mbere ndetse ngo bazarangiza iyi minsi bari ku rwego  rw’abatoza b’ikiciro cya mbere (Level 1).

Ati «Aya mahugurwa ni ingirakamaro ugeranyije n’ibindi bihugu, u Rwanda umukino wacu uri ku rwego rwiza rushimishije kandi aya mahugurwa agiye kudufasha kurushaho kuzamuka ibyo dukora turabikunze, ari ubuyobozi bw’igihugu n’ubuyobozi bwa Komite Olempike baradushigikiye kandi turatanga ikizere ko bizagenda neza».

Mbonigaba Didier, umutoza wa Gisenyi Beach Triathlon Club avuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha kujya ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati «Ubumenyi tugiye guhabwa buzadufasha kurushaho kuzamura uyu mukino  kandi turifuza kuhangana ku rwego mpuzamahanga».

Umutoza waturutse mu gihugu cya Espagne uri mu barimo guhurura aba batoza, Vicent Beltrán Alcalá   avuga ko  nyuma yo gutoza  bazatanga n’ikizamini aho abazatsinda bazashyirwa  ku rwego mpuzamahanga bagahabwa impamyabumenyi itangwa n’ishyiramwe mpuzamahanga ry’umukino wa Triathlon «ITU».

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Hermine E’gairma yashimiye abatoza bitabiriye amahugurwa anabibutsa ko aya ari amahirwe adasanzwe babonye bakwiriye kubyaza umusaruro. Yabasabye kandi kuzashyira mu bikorwa ibyo bazigishwa muri iyi minsi itanu bahereye mu makipe batoza.

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.