Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Transform Africa: Abagera ku 4.500 bo mu bihugu 90 bagiye guhurira i Kigali

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 28-04-2019 saa 16:17:42
Eugene Kaspersky, umuyobozi wa Kaspersky Lab, azitabira TAS2019

Mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, i Kigali hazahurira abantu b’ingeri zose bagera ku 4.500 baturutse mu bihugu birenga 90 hirya no hino ku Isi, bitabiriye inama ya “Transform Africa” (TAS2019)

Inama ya gatanu ya ‘Transform Africa’ izabera i Kigali kuva tariki 14 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2019. Ubunyamabanga bukuru bwa “Transform Africa” butangaza ko aba bantu 4500 bazayitabira baturutse mu bihugu bisanga 90, harimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, Abaminisitiri, abavuga rikumvikana, abazava mu miryango mpuzamahanga, abayoboye inganda, abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye y’umuyoboro mugari w’itumanaho, za kaminuza, abashoramari, abahanga mu guhanga udushya, na sosiyete sivile.

Muri ‘Transform Africa’ haganirwamo iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, ndetse n’uko iri koranabuhanga ryagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane.

By’umwihariko, iyi nama y’uyu mwaka izitabirwa na Makhtar Diop, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa remezo, akazanatangamo ikiganiro. Uyu Diop yakoreye Banki y’Isi igihe kinini, aho yamaze imyaka itandatu ari Visi Perezida wayo ushinzwe akarere k’Afurika, akaba icyo gihe yarateye inkunga ingana n’amadolari miriyari 70 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo kuzahura ubukungu.

TAS2019 kandi izitabirwa na Eugene Kaspersky, wagize uruhare mu gushinga akaba anayoboye Kaspersky Lab. Ni umuhanga mu ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga. Iyi Kaspersky Lab ni ikigo kinini ku Isi kigurisha uburyo bwo kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga. Eugene yatangiye aka kazi mu 1989.

Ubu Kaspersky Lab ikoresha abakozi 4000 b’abahanga mu ikoranabuhanga, ikagira ibiro mu bihugu 31, kandi ubwirinzi itanga (antivirus) bugurishwa mu bihugu hafi 200 ku Isi, aho bukoreshwa n’abantu babarirwa muri miriyoni 400.

TAS2019 kandi ku nshuro yayo ya gatanu hazabonekamo Sophia, irobo ya mbere ku Isi ifite imisusire nk’iy’umuntu, ikaba ariko ikoresha ubwenge bw’ubukorano. Iyi robo yakozwe n’ikigo kitwa ‘Hanson Robotics Limited’ cyo muri Hong Kong cyashinzwe na David Hanson. Ni ikigo kizwiho gukora amarobo afite ubwenge, yifashishwa mu gushimisha abantu, gutanga serivise, mu bushakashatsi, n’ibindi.

“Transform Africa” yatangiye atari igitekerezo kivuye ahandi, ahubwo ni igitekerezo cya Perezida Paul Kagame cyubakiye kuri gahunda ye yashyizeho mu mwaka wa 2007 yitwa ‘Connect Africa’.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.