22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Tour du Rwanda 2021: Gahunda y’uko isiganwa rizagenda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 01-05-2021 saa 22:42:05

Tariki 02-05-2021

Kigali Arena- Rwamagana (115,6 km)

Tariki 03-05-2021

Kigali-Huye (120, 5 km)

Tariki 04-05-2021

Nyanza-Gicumbi (171, 6 km)

Tariki 05-05-2020

Kigali-Musanze (123, km)

Tariki 06-05-2021

Nyagatare-Kigali (149,3 km)

Tariki 07-05-2021

Kigali-Gicumbi-Kigali (152,6 km)

Tariki 08-05-2021

Kigali-Kigali (ITT-4,5 km)

Tariki 09-05-2021

Kigali-Kigali (75,3 km)

Kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021 haratangira isiganwa mpuzamahanga mu mukino w’amagare “Tour du Rwanda 2021”. Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 13 rizasoza tariki 09 Gicurasi 2021.

Kuva muri 2019, iri siganwa ryagiye ku kigero cya 2.1   bituma riva mu  Gushyingo ryimurirwa muri Gashyantare. Uyu mwaka wa 2021, Tour du Rwanda yagombaga kuba tariki 21 kugeza 28 Gashyantare 2021 ariko kubera icyorezo cya COVID-19 yimurirwa muri Gicurasi 2021.

Kubera iki cyorezo iri rushanwa rigomba kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda  ndetse bikaba byaratumye habaho impinduka zitari zisanzwe. Zimwe muri izi mpinduka ni uko amakipe yose azaguma muri Hoteli acumbitsemo  kugeza isiganwa rirangiye bivuze ko nyuma ya buri ntera abakinnyi n’ababaherekeje bazajya bagaruka i Kigali.

Ibi byatumye  intera za Tour du Rwanda 2021 zizagera mu bice byegereye Kigali kuko uyu mwaka iri siganwa ritazagera  mu bice bya kure nk’uko byari bisanzwe.

Ikindi ni uko yaba aho isiganwa rizanyura ndetse n’aho rirangirira abafana batemerewe kuhagera mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2021 biteganyijwe  ko abasiganwa bahagarukira kuri Kigali Arena bakerekeza i Rwamagana aho bazenguruka inshuro 10 bagasoza bakoze intera ya kilometero 115,6.

Abakinnyi 75 ni bo bagiye guhatana

Abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ni 75 baturuka mu makipe 15 arimo ikipe y’u Rwanda, Eritrea, Algeria, Benediction Ignite (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro-Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (U Budage), TSG Terengganu (Malaysia), Medellin (Colombia), Tarteletto-Isorex (U Bubiligi), Wildlife Generation Pro Cycling (USA), Total Direct Energie, Team B&B Hotels (U Bufaransa), Androni Giocatolli Sidermec (U Butaliyani) na Israel Start-Up Nation (Israel).

Muri aba bakinnyi, 47 ni bo bagiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse amakipe 4 akaba ari yo agiye kwitabira iri siganwa ku nshuro ya mbere  ari yo B&B Hotels(u Bufaransa), Team Medellin (Colombia), Tarteletto-Isorex (U Bubiligi), Wildlife Generation Pro Cycling (USA).

Abakinnyi bahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iri siganwa harimo abakomoka mu Rwanda banafite iri siganwa ari bo Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018  ndetse na Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017.

Mu bandi bitezwe harimo Jhonatan Restrepo Valencia ukomoka muri Colombia ukinira  ikipe ya Androni Giocatolli Sidermec mu Butaliyani, uyu mukinnyi muri Tour du Rwanda  iheruka ya 2020 akaba yaregukanye intera 4. Hari Eyob Metkel uko muri Eritrea  akaba akinira ikipe ya TSG Terengganu  muri Malaysia.

Abakinnyi bagize ikipe 3 zihagarariye u Rwanda

Ikipe y’igihugu igizwe na Nsengimana Jean Bosco, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric, Gahemba Barnabe na Mugisha Samuel. Ikipe ya Benediction Ignite igizwe na Areruya Joseph, Uwiduhaye, Byukusenga Patrick, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier naho ikipe ya SACA igizwe na Habimana Jean Eric, Hakizimana Seth, Nsengiyumva Shemu, Dukuzumuremyi Ally Fidele na Nsabimana Jean Baptiste.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.