Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tour du Rwanda 2019: Kudus yaciye amarenga yo kuyegukana, ku banyarwanda ikizere kirayoyoka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Feb 26, 2019

Huye-Rubavu (213,1 km)
1. Merhawi Kudus 05h21’15”
2. Rein Taaramae 05h21’30”
3. Matteo Badialatti 05h21’58”
4. Aguirre Ricardo 05h22’13”
5. Contreras Rodrigo 05h29’17”

Urutonde rusange (445,4 km)
1. Merhawi Kudus 11h5’4”
2. Rein Taaramae 11h5’21”
3. Matteo Badialatti 11h5’49”
4. Aguirre Ricardo 11h 6’4”
5. Contreras Rodrigo 11h 13’8”

Imyanya Abanyarwanda bariho
9. Areruya Joseph
12. Ndayisenga Valens
15. Manizabayo Eric
18. Munyaneza Didier
23. Uwizeye Jean Claude
26. Nsengimana Jean Bosco
30. Mugisha Samuel
32. Hakiruwizeye Samuel
46. Byukusenge Patrick
52. Ruberwa Jean
63. Uwizeyimana Bonaventure
70. Mugisha Moise

Tariki 27-02-2019
Rubavu-Karongi (102,6 km)

Nyuma yo kwegukana intera ya gatatu ya Tour du Rwanda 2019  ari nayo ndende kuva Tour du Rwanda yatangira gukinwa muri 2009, Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Astana yo muri  Kazakhstan yaciye amarenga yo kwegukana  iri siganwa  mu gihe ku ruhande rw’Abanyarwanda bari bamaze  imyaka 5 baritwara ikizere ari gike.

Iyi ntera yavaga Huye igasorezwa i Rubavu abasiganwa banyuze  Muhanga-Ngororero na Nyabihu,  Merhawi Kudus yagaragaje ko akomeye maze  agera i Rubavu  akoresheje amasaha 5, iminota 21 n’amasegonda 15 mu ntera ya kilometero 213,1.

Merhawi Kudus ubwo yari ageze i Rubavu ari uwa mbere

Uyu mukinnyi  yakurikiwe na Rein Taaramae ukomoka muri Estonie akaba akinira ikipe ya Direct Energie yo  mu Bufaransa  wakoresheje amasaha 5, iminota 21 n’amasegonda 35  naho ku mwanya wa 3 haza  Matteo Badialatti ukinira Israel Cycling Academy wakoresheje amasaha 5, iminota 21 n’amasegonda 58.

Muri iyi ntera yagoye abakinnyi b’Abanyarwanda, uwaje hafi ni Areruya Joseph wegukanye  Tour du Rwanda 2017  waje ku mwanya wa 10 akoresheje   amasaha 5, iminota 31 n’amasegonda 7 akaba yaje  nyuma y’iminota 9 n’amasegonda 52.

Nyuma y’intera 3,  Merhawi Kudus akomeje kuyobora urutonde  rusange aho mu bilometero 445,4 amaze gukoresha amasaha  11, iminota 5 n’amasegonda 4. Akaba akurikiwe na  Rein Taaramae (11h5’21”), Matteo Badialatti (11h5’49”) , Aguirre Ricardo (11h 6’4”) na Contreras Rodrigo (11h 13’8”).

Merhawi Kudus nyuma yo kwegukana intera ya 3 ya Tour du Rwanda 2019 afite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

Kuri uru rutonde rusange, umukinnyi w’Umunyarwanda uza hafi ni Areruya Joseph uri ku mwanya wa 9 akaba arushwa na Merhawi Kudus uyoboye  iminota 9 n’amasegonda 54 mu gihe  nyuma y’intera ya kabiri harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 2.  Abandi baza hafi  ni Ndayisenga Valens (12), Manizabayo Eric (15) na Munyaneza Didier (18).

Ibi  bikaba bigaraza ko bigoye kuba hari umukinnyi w’u Rwanda wakweguka iri rushanwa ryari rimaze imyaka ryiharirwa n’Abanyarwanda kuva muri 2014 aho ryegukanwaga na Ndayisenga wangoye kuryegukana muri 2016 mu gihe Nsengimana yaritwaye muri 2015, Areruya Joseph (2017) na Mugisha Samuel (2018).

Areruya Joseph  yagize ati “Ni intera yari ikomeye cyane, ibilometero birenga 200 kandi harimo imisozi myinshi, ikipe ya Eritrea na Astana bakoze cyane baratunaniza kuko ni abakinnyi bakomeye  tugera aha twananiwe”.

Yakomeje agira ati  “Twashakaga kubakurikira bakatugarura  mu bilometero 5 ni bwo bijyanye habura ubakurikira kuko twari twananiwe”.

Merhawi Kudus yongeye kwiharira ibihembo kuko yegukanye intera akomeza kuyobora urutonde muri rusange, umukinnyi warushije abandi ahazamuka  anaba umukinnyi witwaye neza ukomoka muri Afurika.

Mu bandi bahawe ibihembo hari  Du Plooy Rohan  ukinira  Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo  watanze abandi ahari igihembo cya SP, Areruya Joseph aba umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza.  Bellicaud Jeremy ni we witwaye neza  akiri mutoza naho  Kasperkiewicz Przemyslaw  ukinira ikipe ya Delko Marseille aba uwahatanye kurusha abandi, igihembo gitangwa nk’uko bisanzwe na Rwanda Tea inatera inkunga Tour du Rwanda.

Kasperkiewicz Przemyslaw ukinira ikipe ya Delko Marseille wabaye umukinnyi wahatanye kurusha abandi ubwo yahabwaga igihembo gitangwa na Rwanda Tea

Intera  ya 4 ni Rubavu-Karongi

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2017 harakinwa intera  4 ya Tour du Rwanda 2019 aho abasiganwa bazahaguruka i Rubavu berekeza Karongi basozae bakoze intera ya kilometero 102,6.