Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tour du Rwanda 2019: Girmay yegukanye intera ya 5 atsindiye Areruya ku murongo

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya Feb 28, 2019

Karongi-Musanze (138,7km)
1. Girmay Hailu Biniam 03h42’01”
2. Areruya Joseph 03h42’01”
3. Turek Daniel 03h42’01”
4. Munyaneza Didier 03h42’01”
5. Bellicaud Jeremy 03h42’01”

Urutonde rusange (686,7 km)
1. Kudus Merhawi 17h33’37”
2. Taaramae Rein 17h33’54”
3. Badilatti Matteo 17h34’22”
4. Aguirre Ricardo 17h34’37”
5. Tesfom Sirak 17h37’51”

Imyanya Abanyarwanda bariho
08. Munyaneza Didier
10. Areruya Joseph
11. Ndayisenga Valens
12. Manizabayo Eric
25. Mugisha Samuel
31. Nsengimana Jean Bosco
34. Byukusenge Patrick
42. Ruberwa Jean
49. Mugisha Moise
52. Uwizeyimana Bonaventure

Tariki 01-03-2019
Musanze-Nyamata (121,1 km)

Girmay Hailu Biniam ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea yegukanye intera ya 5 yavaga Karongi igasorezwa Musanze atsindiye ku murongo Areruya Joseph, umunyarwanda ukinira Delko Marseille yo mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yagereye ku murongo rimwe n’abandi bakinnyi 7 ariko abatanga imbere aho mu ntera ya kilometero 138,7 bose bakoresheje amasaha 3, iminota 42 n’isogonda rimwe.

Girmay Hailu Biniam ubwo yatangaga abandi bakinnyi ku murongo

Merhawi Kudus wayoboye urutonde rusange kuva ku ntera ya kabiri nta bwo mu ntera ya Karongi-Musanze yitwaye neza kuko yaje mu gikundi cya gatatu ku mwanya wa 30 akaba yarahageze nyuma y’iminota 3 n’amasegonda 17 mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe ahageze.

Merhawi Kudus (wambaye umwambaro w’umuhondo) yasoje intera ya 5 ku mwanya wa 30

Uyu mukinnyi ukinira Astana akaba ari we ukomeje kuyobora urutomde rusange aho mu bilometero 686,7 amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 37. Umukurikiye akaba ari Taaramae Rein ukinira ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa aho amurusha amasegonda 17.

Merhawi Kudus ni we ukiyoboye urutonde rusange

Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange kuko ari ku mwanya 8 akaba yakuyemo hafi iminota 3 ku mukinnyi uyuboye urutonde mu gihe nyuma y’intera ya 4 ya Rubavu-Karongi harimo iminota 8 ubu hakaba harimo iminota 5.

Munyaneza na Mugisha bihariye ibihembo

Aba bakinnyi nyuma y’intera ya 5 babonye ibihembo bitandukanye aho Mugisha Moise ubu ari we uri imbere mu barusha abandi ahazamuka naho Munyaneza akaba ari we mukinnyi ukiri muto witwaye neza ndetse n’umukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza.

Mugisha Moise uyoboye abakinnyi barusha abandi ahazamuka

Munyaneza Didier ni we mukinnyi ukiri muto urimo kwitwara neza

Munyaneza ni nawe munyarwanda urimo kwitwara neza

Abandi bahembwe ni Girmay Hailu Biniam wegukanye intera, Du Plooy Rohan watanze abandi ahari igihembo cya SP, Merhawi Kudus wahembwe nk’umunyafurika witwaye neza naho Guillonnet Adrien akaba yarahembwe nk’uwahatanye cyane, igihembo gitangwa na Rwanda Tea. Muri rusange ikipe ya Astana akaba ari yo ikomeye kuza ku mwanya wa mbere.

Guillonnet Adrien wahembwe na Rwanda Tea nk’uwahatanye kurusha abandi mu ntera ya 5

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi (uwa gatatu ibumoso), Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène (uwa kabiri iburyo) n’umuyobozi wa Rwanda Tea, Nkurunziza Issa (uwa mbere ibumoso) bari kumwe na Guillonnet Adrien wahembwe nk’uwahatanye kurusha abandi

Uwizeye na Hakiruwizeye bavuye mu irushanwa

Nyuma y’abakinnyi 6 bari bamaze kuvamo nyuma y’intera ya 4, mu ntera ya 5 abakinnyi 5 na bo bahise bavamo aba bakaba barimo Uwizeye Jean Claude na Hakiruwizeye Samuel bakiniraga ikipe y’u Rwanda. Abandi ni Mansouri Abderrahmane (Algeria), Tientcheu Michel (Cameroun) na Almeida Guillaume ukinira Bai Sicasal Petro De Luanda yo muri Angola.

Uwizeye Jean Claude, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bavuye mu irushanwa

Intera ya 6 ni Musanze-Nyamata

Kuri uyu  01 Werurwe 2019 harakinwa intera ya 6 aho abasiganwa bagomba guhagurukira i Musanze bagasoreza i Nyamata mu Karere ka Bugesera bakoze intera y’ibilometero 121,1.