Tour du Rwanda 2019: Avila yegukanye intera ya 4, Kudus akomeza kuyobora  isiganwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Feb 27, 2019

Rubavu-Karongi (102,6 km)
1. Avila Edwin 02h37’32”
2. Torres Pablo 02h37’32”
3. Tesfom Sirak 02h37’35”
4. Mugisha Samuel 02h37’35”
5. Lozano David 02h37’37”

Urutonde rusange (548 km)
1. Merhawi Kudus 13h48’19”
2. Taaramae Rein 13h48’36”
3. Badilatti Matteo 13h49’04”
4. Aguirre Ricardo 13h49’19”
5. Tesfom Sirak 13h52’33”

Imyanya Abanyarwanda bariho
10. Munyaneza Didier
15. Areruya Joseph
16. Ndayisenga Valens
18. Manizabayo Eric
25. Mugisha Samuel
27. Uwizeye Jean Claude
35. Nsengimana Jean Bosco
36. Hakiruwizeye Samuel
42. Byukusenge Patrick
52. Ruberwa Jean
60. Mugisha Moise
63. Uwizeyimana Bonaventure

Tariki 28-02-2019
Karongi-Musanze (138,7km)

Avila Edwin ukinira ikipe ya Israel Cycling Academy ni we wegukanye intera ya 4 ya Tour du Rwanda 2019 yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza Karongi tariki 27 Gashyantare 2019.

Avila Edwin ubwo yari amaze kwegukana intera ya 4 ya Tour du Rwanda 2019

Iyi ntera ya 4  yareshaga na kilometero 102.6,   Avila yayegukanye  akoresheje amasaha  2, iminota 37 n’amasegonda 32 aho yahagereye rimwe na Torres Pablo ukomoka muri Espagne akaba akinira ikipe ya Inter Pro Cycling Academy yo mu Buyapani.

Ku mwanya wa  3 haje Tesfom Sirak ukomoka muri Eritrea  na Mugisha Samuel  waje ku mwanya wa 4 bombi bakoresheje  amasaha 2, iminota 37 n’amasegonda 35 naho ku mwanya wa 5 haza  Lozano David  ukinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri USA aho yakoresheje amasaha 02, iminota 37 n’amasegonda 37.

Nyuma yo kwegukana intera 3  ya Huye-Rubavu agakomeza kuyobora isiganwa,  Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea  akaba akinira ikipe ya Astana, mu ntera ya 4 ya  Rubavu-Karongi  yaje ku mwanya 24   nyuma y’iminota 5 n’amasegonda 43 uwegukanye intera ahageze.

Uyu mukinnyi   n’ikipe ye  ya Astana   bakaba baracunganwaga n’abakinnyi  3 bari bamwegereye bu bihe barimo  Rein Taaramae , Matteo Badialatti na Aguirre Ricardo kuko Avila wegukanye iyi ntera yari yamushyizemo ikinyuranyo k’iminota 16 n’amasegonda 38.

Avila  witabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri akaba yarakoze impanuka ku  ntera ya mbere ya Kigali-Rwamagana-Kigali  yatangaje ko  nyuma yo kugwa kandi yari afite amahirwe yo kwegukana iyi ntera yumvaga ko birangiye. Ati “Uyu munsi ndishimye kuko nifuzaga gutsinda intera hano mu Rwanda. Kubera ko ejo twakinnye intera ndende narinzi ko abakinnyi benshi bananiwe  bimpa amahirwe yo gutsinda”.

Kudus akomeje kuyobora isiganwa

Merhawi Kudus  ni we ukomeje kuyobora urutonde  rusange aho  mu  bilometero 548 amaze gukoresha amasaha 13, iminota 48 n’amasegonda 19 akaba  asiga Taaramae Rein  uri ku mwanya wa kabiri amasegonda 17 kuko amaze gukoresha amasaha 13, iminota 48 n’amasegonda 36. Ku mwanya wa 3 hari  Badilatti Matteo (13h49’04”), Aguirre Ricardo (13h49’19”) na Tesfom Sirak (13h52’33”).

Merhawi Kudus ukomeje kuyobora urutonde rusange

Nyuma y’intera ya 4, umukinnyi w’Umunyarwanda uza hafi ni Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy uri ku mwanya 10 urushwa na Kudus iminota 8 n’amasegonda 17. Abandi baza hafi ni Areruya Joseph (15), Ndayisenga Valens (16) na Manizabayo Eric (18).

Abahawe ibihembo

Nyuma y’intera ya 4 ya Tour du Rwanda 2019,  Avila yahembwe nk’uwegukanye intera. Torres Pablo ahabwa igihembo cy’uwitwaye neza ahazamuka,  Du Plooy Rohan  ukinira  Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo  ahabwa igihembo nk’uwatanze abandi ahari igihembo cya SP.  Debesay Abreham Yakob wo muri Eritrea ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto. Kudus Merhawi uyoboye isiganwa   ni nawe mukinnyi ukomoka muri Afurika  witwaye neza.

Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy ni we mukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza mu gihe Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 ari we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi , igihembo gitangwa na Rwanda Tea.

Mugisha Samuel wahawe igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu ntera ya 4 ya Rubavu-Karongi

Abakinnyi 6 bamaze kuva mu isiganwa

Aba bakinnyi ni  Artuce Tella, Jacques Zang Ondoa na Gadji Yaou bo muri Camerou,  Martin Lavric ukinira Dimension Data,  Omer Goldstein ukinira Israel Cycling Academy na Gauthier Navarro ukinira  Interpro Cycling Academy. Ubu hasigaye abakinnyi 72 muri 78 bari batangiye isiganwa.

Intera ya 5 izasorezwa i Musanze

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 harakinwa intera ya 5 aho abasiganwa bahagurukira i Karongi   bagasoreza i Musanze  bakoze intera ya kilometero 138,7.

Ikipe ya Direct Energie mbere yo gutangira gusiganwa intera ya 4

Umuyobozi wa Rwanda Tea, Nkurunziza Issa ari kumwe na Merhawi Kudus mbere yo gutangira isiganwa

Merhawi Kudus n’ubwo yasoje ari uwa 24 yakomeje kuyobora isiganwa