Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Tour du Rwanda 2018: Nyuma y’intera ya 4, Mugisha aracyari ku mwanya wa mbere

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-08-2018 saa 08:45:03

Musanze-Karongi (135,8 km)

1.Rugg Timothy 03h31’25”

  1. Hakiruwizeye Samuel 03h33’35”
  2. Munyaneza Didier 03h33’49”
  3. Lozano Riba David 03h33’49”
  4. Uwizeye Jean Claude 03h33’53”

Urutonde rusange (553.5 km)

  1. Mugisha Samuel 14h07’53”
  2. Uwizeye Jean Claude 14h08’14”
  3. Hailemichael Mulu 14h08’14”
  4. Lozano Riba David 14h09’44”
  5. Doring Jonas 14h10’03”

Mugisha Samuel nyuma y’intera ya 4 akomeje kuyobora isiganwa

Uyu munsi

Karongi-Rubavu (95 km)

Rugg Timothy ukomoka muri Amerika akaba akinira ikipe ya Embrace the World mu Budage ni we wegukanye intera ya 4 ya Tour du Rwanda 2018 yavaga Musanze yerekeza i Karongi ahareshya  n’ibilometero 135,8. Mugisha wayoboye isiganwa kuva ku ntera ya kabiri akaba akiri ku mwanya wa mbere.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 32 y’amavuko  yakoresheje amasaha 3, iminota 31 n’amasegonda 25. Akaba yarageze ku murongo wenyine nyuma yo kwitwara hafi ibilometero 110 wenyine  aho yigeze no gushyiramo ikinyuranyo k’iminota 5 n’amasegonda 20 ku bamukurikiye gusa birangira hasigayemo 2 n’amasegonda 10 kuko   uwamukurikiye yakoresheje amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 35.

Si ubwa mbere Rugg Timothy yari yegukanye intera ya Tour du Rwanda kuko muri 2016 yakiniraga ikipe ya         Lowestrates.ca yo muri Canada yegukanye  agace kabanza (Prologue) ndetse n’intera ya 3 yavaga Karongi isoreza i Rusizi.

Akimara kwegukana iyi ntera ya 4 yaTour du Rwanda 2018, Rugg Timothy yavuze ko we yacitse bagenzi be ashaka amanota y’uwarushije abandi ahazamuka nyuma birangira abasize asoza ari uwa mbere.

Intera ya 3 ya Huye-Musanze ikaba nayo yari yegukanywe na mugenzi we bakinana, Hellmann Julian.

Nyuma y’iyi ntera ya 4, Mugisha Samuel ukinira Dimension Data akaba ubu arimo gukinira ikipe y’u Rwanda ni we uyoboye aho mu bilometero 553.5 amaze gukoresha amasaha 14, iminota 07 n’amasegonda 53 akurikiwe na Uwizeye Jean Claude urimo gukinira ikipe ya POC Cote de Lumière yo mu Bufaransa  akaba amaze gukoresha  amasaha 14, iminota 8 n’amasegonda 14 akaba anganya ibihe na  Hailemichael Mulu  ukomoka muri Ethiopia akaba ari ku mwanya wa 3.

Rugg Timothy wegukanye iyi ntera  hagati ye na Mugisha harimo ikinyuranyo  k’iminota 22 n’amasegonda 8 kuko amaze gukoresha  amasaha 14, iminota 30 n’isegonda 1.

Mu bakinnyi 79 batangiye isiganwa hasigayemo 68 mu bamaze kuvamo harimo umukinnyi ukinira Amis Sportif y’i Rwamagana, Tuyishimire Ephrem wakoze impanuka mu ntera ya Huye-Musanze akavunika akaboko.

Intera ya 5 irerekeza i Rubavu

Uyu munsi tariki 09 Kanama 2018, harakinwa intera ya 5 abo abasiganwa bahagurukira i Karongi bagasoreza i Rubavu banyuze mu Rutsiro ahareshya n’ibilometero 95.

AMEKI Color, uruganda nyarwanda rukora amarangi n’ibindi bikoresho bitandukanye ni umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2018

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.