Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Tour du Rwanda 2018: Hellmann yegukanye intera ya 3, Mugisha akomeza kuyobora

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 08-08-2018 saa 09:05:21

Huye-Musanze (199,7 km)

  1. Hellmann Julian 5h11’04”
  2. Lozano Riba David 05h11’12”
  3. Beneke Calvin 05h11’12”
  4. Doring Jonas 05h11’14”
  5. Ndayisenga Valens 05h11’15”

Urutonde rusange (417,7 km)

  1. Mugisha Samuel 10h34’00”
  2. Uwizeye Jean Claude 10h34’21”
  3. Hailemichael Mulu 10h34’21”
  4. Lozano Riba David 10h35’55”
  5. Doring Jonas 10h36’07”

Uyu munsi

Musanze-Karongi (135,8 km)

Hellmann Julian ubwo yari amaze kwegukana intera ya Huye-Musanze ari nayo ndende mu mateka ya Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga

 

Hellmann Julian ukomoka mu Budage akaba akinira ikipe  ya Embrace The World ni we wegukanye intera ya Tour du Rwanda 2018 ari yo ndende mu mateka y’iri rushanwa gusa, Mugisha Samuel ukinira ikipe y’u Rwanda akomeje kuza ku mwanya wa mbere muri rusange.

Iyi ntera ya 3 yakinwe ejo hashize tariki 07 Kanama 2018, abasiganwa 76 bahagurutse i Huye basoreza mu mujyi wa Musanze ahareshya n’ibirometero 199,7.   Hellmann Julian yegukanye iyi ntera akoresheje amasaha 5, iminota 11 n’amasegonda 4 akaba yarakurikiwe na Lozano David ukinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri Amerika wakoresheje amasaha 5, iminota 11 n’amasegonda 12 akaba yarahagereye  rimwe na Beneke Calvin wo muri Afurika y’Epfo.

Mugisha Samuel wari wegukanye intera ya kabiri ndetse akayobora isiganwa, muri iyi ntera ya 3 yasoje ku mwanya wa 13 aho yari yarushijwe na  Hellmann Julian umunota 1 n’amasegonda 17.

Hellmann Julian ufite imyaka 27 y’amavuko nyuma yo kwegukana iyi ntera  y’amateka  yatangaje ko  byamushimishije cyane kuko nta bwo yari yizeye kwegukana iyi ntera.  Yakomeje avuga ko iri  isiganwa  yaryishimiye cyane.

Mugisha aracyayoboye

N’ubwo yasoje ku mwanya wa 13, Mugisha Samuel ni we ukiyoboye isiganwa aho  mu bilometero 417,7 amaze  gukoresha amasaha 10 n’iminota 34 naho Uwizeye Jean Claude akaza ku mwanya wa kabiri ndetse na  Hailemichael Mulu ukomoka muri Ethiopia ku mwanya wa 3 bombi bakaba bamaze gukoresha amasaha 10, iminota 34 n’amasegonda 21.

Mugisha yatangaje ko, intera ya 3 yari ikomeye cyane ariko ko bafatanyije n’abakinnyi b’u Rwanda. Yagize ati “Abakinnyi bagenzi bange bakoze cyane, nidukomeza gufatanya gutya nta kabuza iri siganwa tuzaritwara”.

Agaruka kuri iyi ntera ya 3, Mugisha yavuze ko bagihaguruka abakinnyi benshi bagiye imbere bituma bo bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo babashyikire ari yo mpamvu bahageze bananiwe cyane. Gusa avuga ko ubu batongera kureba abakinnyi benshi ngo bajye imbere.

Uyu munsi  hatahuwe intera ya Musanze-Karongi

Intera ya 4 ya tour du Rwanda 2018 irakinwa uyu munsi tariki 08 Kanama 2018. Abasiganwa barahaguruka mu Karere ka Musanze basoreze i Karongi banyuze mu Rutsiro ahareshya n’ibilometero 135,8.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.