Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Tour du Rwanda 2018: Harakinwa intera ya nyuma izenguruka muri Kigali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-08-2018 saa 06:49:53
Lozano Riba David ukomoka muri Espagne akaba akinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri Amerika ubwo yegukanaga intera ibanziriza iya nyuma muri Tour du Rwanda 2018

Musanze-Kigali (107,5 km)

1.Lozano David 2h48’18”

2.Ndayisenga Valens 2h48’35”

3.Uwizeye Jean Claude 2h48’35”

4.Mugisha Samuel 2h48’35”

5.Kamau Joseph 2h48’53”

Urutonde rusange (864,5 km)

1.Mugisha Samuel 22h20’27”

2.Uwizeye Jean Claude 22h20’48”

3.Hailemichael Mulu 22h21’37”

4.Lagab Azzedine 22h21’53”

5.Lozano David 22h22’00”

Uyumunsi

Kigali-Kigali (82,2 km)

Uyu munsi tariki 12 Kanama 2018 ni bwo hakinwa intera ya nyuma ya 8 ya Tour du Rwanda 2018 ikaba iza kuzenguruka muri Kigali aho abasiganwa  basoza bakoze intera y’ibilometero 82,2.

Lozano Riba David ukomoka muri Espagne akaba akinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri Amerika ubwo yegukanaga intera ibanziriza iya nyuma muri Tour du Rwanda 2018

Ejo hashize tariki 11 Kanama 2018 hakinwe intera ya 7 yavaga i Musanze igasorezwa i Kigali imbere y’inyubako ya MIC ahareshya n’ibilometero 107,5.   Lozano Riba David  ukomoka muri Espagne akaba akinira  ikipe ya Novo Nordisk yo muri Amerika ni we wegukanye iyi ntera akoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 18.

Yakurikiwe na Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel  bose bakoresheje amasaha 2, iminota 48  namasegonda 35.

Mbere yo gukina intera ya nyuma, Mugisha Samuel ni we uyoboye aho mu ntera 7 amaze gukoresha amasaha  22, iminota 20 n’amasegonda 27 mu bilometero  864,5. Akurikiwe n’undi mukinnyi w’u Rwanda, Uwizeye Jean Claude umaze gukoresha amasaha  22, iminota 20 n’amasegonda 48  naho ku mwanya wa 3 hakaza  Hailemichael Mulu  ukomoka muri Ethiopia akaba amaze gukoresha amasaha 22, iminota 21 n’amasegonda 37.

Intera ya nyuma irazenguruka muri Kigali

Iyi ntera iratangirira kuri Sitade Amahoro i Remera, abasiganwa bakomeze berekeza Kimironko-Kibagabaga-Nyarutarama-RDB-Airtel bagaruke kuri Sitade Amahoro. Iyi nzira barayizengurukamo inshuro 4 hanyuma inshuro ya 5  barakomeza Kibagabaga-Kabuga ka Nyarutarama bakomeze kuri UTEXRWA  bakomeze umuhanda wo hasi bakatire ku Mazi bakomereze mu Rugunga bazamukire kuri 40 bagere kuri Tapis Rouge bagere mu Nyakabanda bazamukire kwa Mutwe bakomeze mu mujyi  bamanuke Nyabugogo bazamuke Kimisagara  bace kwa Mutwe bakomeze kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ari ho aza gusoreza bakoze ibilometero 82,2.

Nubwo ayoboye Mugisha Samuel avuga ko akazi kagihari  ati «Nta bwo twakwirara ko byarangiye tugomba gukora  cyane kandi turizera ko  bizarangira neza».

Mu bakinnyi 79 batangiye isiganwa ubu hasigayemo 61. Muri aba bavuyemo harimo Tuyishimire Ephrem wakiniraga ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana  wakoze impanuka ubwo habaga intera ya 3 ndetse na Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Club y’i Rubavu wavuyemo nyuma y’intera ya 6 ya Rubavu-Musanze. Uyu yavirimo rimwe na  Hellmann Julian wegukanye intera 2 zirimo iya  Huye-Musanze na Karongi-Rubavu. Undi wavuyemo  nyuma y’intera ibanziriza iya nyuma ni Henttala Joonas  ukinira Novo Nordisk.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.