Tour du Rwanda 2017: Pellaud Simon yegukanye intera ya kabiri akura Areruya ku mwanya wa mbere

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 11:14:31
Pellaud Simon witwaye neza akegukana intera ya kabiri agahita ayobora n'urutonde muri rusange

Nyanza-Rubavu (180,6 km)
1. Pellaud Simon 04h32’30″
2. Jeannes Matthieu 03h34’00″
3.Munyaneza Didier 03h34’00″
4. Kangangi Suleiman 03h34’00″
5. Eyob Metkel 03h34’00″
6. Okubamariam Tesfom 03h34’03″
7. Ndayisenga Valens 03h34’03″
8. Byukusenge Patrick   03h34’03″
9. Nsengimana Jean Bosco 03h35’03″
10. Areruya Joseph  03h34’16″

Urutonde rusange (304,2 km)

  1. Pellaud Simon 07h50’22″
    2.Areruya Joseph 07h51’22″
    3.Ndayisenga Valens 07h51’39″
    4. Kangangi Suleiman 03h51’43″
    5.Byukusenge Patrick 03h51’47″

Imyanya Abanyarwanda bariho
7. Munyaneza Didier
10. Nsengimana Jean Bosco
14. Hategeka Gasore
17.Uwizeyimana Bonaventure
18. Uwizeye Jean Claude
21. Tuyishimire Ephrem
25. Mugisha Samuel
31. Nduwayo Eric
33. Ruberwa Jean
34. Mfitumukiza Jean Claude
39. Ukiniwabo Rene
45. Rugamba Janvier
51. Uwingeneye Jimmy
53. Nizeye Alexis
65. Hakiruwizeye Samuel

Uyu munsi 
Rubavu-Musanze (97,1 km)

Nyuma y’aho abakinnyi b’u Rwanda bari batangiye bitwara neza muri Tour du Rwanda 2017, intera ya kabiri  yabaye ejo hashize taliki 14 Ugushyingo 2017  nta bwo yabahiriye kuko, umukinnyi w’ikipe ya  Illuminate  muri USA, Pellaud Simon ni we wayegukanye anahita afata umwanya wa mbere  ku rutonde rusange asimbura Areruya Joseph, ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka.

Pellaud Simon witwaye neza akegukana intera ya kabiri agahita ayobora n’urutonde muri rusange

Iyi ntera y’ibilometero 180,6  yo kuva i Nyanza kugera i Rubavu  ari nayo ndende muri Tour du Rwanda 2017, Pellaud Simon w’imyaka 25  ukomoka mu Busuwisi akaba akinira ikipe ya Illuminate muri USA  yanikiye abandi agera mu mujyi wa Rubavu wenyine akoresheje amasaha 4, iminota 32 n’amasegonda 30. Abakinnyi 4 bamukurikiye barimo  n’umunyarwanda ukinnye Tour du Rwanda bwa mbere, Munyaneza Didier    bakaba bahageze  nyuma  y’umunota n’amasegonda 30.

Areruya Joseph wari uri ku mwanya wa mbere nyuma yo kwegukana intera ya  mbere ya  Kigali-Huye,  yageze i Rubavu ari ku mwanya wa 10 aho   Pellaud Simon yari  yashyizemo ikinyuranyo k’iminota 2 n’amasegonda 46.

Pellaud Simon ni umukinnyi ukomeye uzwiho  kumanuka cyane ari nacyo yatsindishije mu ntera ya Nyanza-Rubavu ko yasigiye abandi  ubwo bari bageze Mahoko umanuka ujya mu mujyi wa Rubavu.

Pellaud wakiniye ikipe ya  IAM Cycling yo mu Busuwisi isanzwe ikina amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru nka Tour de France yatangaje ko  bimushimishije kwegukana iyi ntera  kandi ko yiteguye kugumana umwanya wa mbere yitwara neza mu ntera zisigaye.

Ku ruhamde rwa Areruya Joseph yavuze ko kuba bamukuye ku mwanya wa mbere ariko bigenda mu mukino kuko n’abandi baba bashaka gutsinda.   Ati “Umuhanda wari ugoye, intera ndende, twagezeho aho kubera gukora cyane twananiwe”.

Ku rutonde rusange, Pellaud Simon amaze gukoresha amasaha 7, iminota 50 n’amasegonda 22 mu bilometero 304,2  akaba akurikiwe na Areruya Joseph umaze gukoresha  amasaha 7, iminota 51 n’amasegonda 22 naho ku mwanya wa 3 hakaba Ndayisenga Valens umaze gukoresha amasaha 7, iminota 51 n’amasegonda 39.   Nsengimana Jean Bosco watangiye ayoboye isiganwa ari ku mwana wa 10.

 Uyu munsi harakinwa intera ya 3

Uyu munsi taliki 15 Ugushyingo 2017 harakinwa intera ya 3 ya Tour du Rwanda 2017 aho abasiganwa babanza kuzenguruka  mu mujyi  wa Rubavu nyuma bakerekeza i Musanze ahareshya n’ibilometero 97,1.

  BUGINGO FIDELE

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.