Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Tour du Rwanda 2017: Areruya yisubije umwanya wa mbere

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 10:33:19
Areruya Joseph nyuma kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2017

Musanze-Nyamata (120,5 km)
1. Eyob Metkel 02h52’54”
2. Areruya Joseph 02h52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco 02h53’23”
4. Kangangi Suleiman 02h53’49”
5. Byukusenge Patrick 02h55’09”
6. Main Kent  02h55’09”
7. Kipkemboi Salim  02h55’27”
8. Holler Nikodemus 02h55’27”
9. Tuyishimire Ephrem 02h55’27”
10. Debretsion Aron 02h55’27”

Urutonde rusange (521.8 km)
1. Areruya Joseph 13h07’41”
2. Eyob Metkel 13h08’19”
3. Kangangi Suleiman 13h08’57”
4. Pellaud Simon 13h09’14”
5. Nsengimana Jean Bosco 13h09’25”

Imyanya Abanyarwanda bariho
6. Byukusenge Patrick
7. Ndayisenga Valens
9. Munyaneza Didier
14.Uwizeye Jean Claude
15. Tuyishimire Ephrem
19. Mugisha Samuel
27. Mfitumukiza Jean Claude
30.  Gasore Hategeka
33. Nduwayo Eric
35. Uwizeyimana Bonaventure
39. Ukiniwabo Rene
44. Rugamba Janvier

45.Ruberwa Jean

46. Uwingeneye Jimmy

50. Hakiruwizeye Samuel

Uyu munsi

Nyamata-Rwamagana (93,2 km)

Nyuma y’intera  ya 4 ya Tour du Rwanda 2017, Areruya Joseph   yongeye kwisubiza umwanya wa mbere   nyuma yo kwitwara neza mu ntera ya Musanze-Nyamata  akegukana umwanya wa kabiri.

Areruya Joseph nyuma kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2017

Iyi ntera  ya 4 yabaye ejo hashize tariki 16 Ugushyingo 2017, abasiganwa  66 ni bo bahagurutse i Musanze berekeza i Nyamata mu Karere ka Bugesera ahari hagiye gusorezwa Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Iyi ntera yahiriye abakinnyi 2 ba Dimension Data for Qhubeka, Eyob Metkel na Areruya Joseph washobora no kuyitwara ariko agasa n’uyiharira mugenzi we  dore ko bageranye mu murongo ari bonyine  aho bakoresheje   amasaha 2, iminota 52 n’amasegonda 54 mu ntera y’ibilometero 120,5.

Areruya Joseph warushwaga umunota umwe na Pellaud Simon ukinira ikipe ya Illuminate yo muri USA  yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange kuko  Pellaud Simon yahageze  nyuma y’iminota 2 n’amasegonda 33 bituma Areruya ayobora isiganwa arusha, Pellaud umunota n’amasegonda 33.

Areruya  muri rusange amaze gukoresha amasaha  13, iminota 7 n’amasegonda 41 mu bilometero 521,8 bimaze gukinwa. Akurikiwe na  Eyob Metkel bakinana umaze gukoresha amasaha 13, iminota 8 n’amasegonda 19. Umunyarwanda uza hafi ni Nsengimana Jean Bosco  wegukanye Tour du Rwanda 2015  uri ku mwanya wa 5 akaba amaze gukoresha amasaha 13, iminota 9 n’amasegonda 25.

Areruya wari wambuwe umwanya wa mbere ku ntera ya kabiri yo kuva Nyanza ugera i Rubavu aratangaza ko Eyob yamufashije cyane kuko bakoranye  kuko bashakaga   gufata umwanya wa mbere. Yakomeje avuga ko kuba ari ku mwanya wa mbere bitavuze ko yegukanye Tour du Rwanda 2017 ahubwo ko bimusaba gukora cyane.

Dukla Banska Bystrica   isigaranyemo  umukinnyi umwe

N’ubwo  ikipe ya  Dukla Banska Bystrica   yo muri Slovakia yatangiranye abakinnyi 5, ubu nyuma y’intera ya 4  isigaranye umukinnyi umwe naho abandi barimo Cully Jan Andrej, Oros Samuel, Foltan Adrián  na Bellan Juraj bamaze kuvamo. Abandi bavuyemo ni Gamper Patrick (Tirol), Giday Kibrom na  Redae Tedros (Ethiopia), Rougier-Lagane Christopher (Mauritius) na Easter Griffin (Illuminate-USA), abakinnyi bose bamaze kuvamo akaba ari 9.

Uyu munsi  harakinwa intera ya 5

Intera ya 5, irakinwa uyu munsi tariki 17 Ugushyingo 2017  aho  abasiganwa bahaguruka i Nyamata berekeza mu mujyi wa Rwamagana ahareshya n’ibilometero 93, 2.

BUGINGO FIDELE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.