Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Tour du Rwanda 2017: Areruya yegukanye intera ya Kigali-Huye afata umwanya wa mbere

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:19:09
Areruya Joseph wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 agahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange

Kigali-Huye (120,3 km)
1. Areruya Joseph 03h12’12”
2. Main Kent 03h13’46”
3. Mebrahtom Natnael 03h13’48”
4. Eyob Metkel 03h13’48”
5. Debretsion Aron  03h13’48”

6.Kangangi Suleiman  03h13’48”

7.Okubamariam Tesfom 03h13’48”

8.Pellaud Simon 03h13’48”

9.Kipkemboi Salim 03h13’48”

10.Nsengimana Jean Bosco 03h13’48”

Urutonde rusange (126,6 km)

1.Areruya Joseph 03h16’06”

2.Nsengimana Jean Bosco 03h17’34”

3.Ndayisenga Valens  03h17’36”

4.De BodStefan 03h17’40”

5.Kangangi Suleiman 03h17’43”

Imyanya Abanyarwanda bariho

  1. Byukusenge Patrick
    8. Mugisha Samuel
    9. Uwizeye Jean Claude
    15.Munyaneza Didier
    24. Hategeka Gasore
    30. Tuyishimire Ephrem
    36. Uwizeyimana Bonaventure
    40. Nduwayo Eric
    42. Ukiniwabo Rene Jean Paul
    44.Uwingeneye Jimmy
  2. Hakiruwizeye Samuel
    50. Ruberwa Jean
  3. Mfitumukiza Jean Claude
    56. Rugamba Janvier
    59. Nizeyimana Alex

Uyu munsi 
Nyanza-Musanze (180,6 km)

Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka  ni we wegukanye intera  ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2017  ahita afata n’umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Areruya Joseph wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 agahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wazamukiye mu ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana    yegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 aho kuva Kigali kugera i Huye ahareshya n’ibilometero   120,3  yakoresheje  amasaha 3, iminota 12 n’amasegonda 12, yakurikiwe na  Main Kent bakinana  muri Dimension Data  wakoresheje amasaha 3, iminota 13 n’amasegonda 46 aba bakaba bakurikiwe n’igikundi cy’abakinnyi  29 bose bakoresheje amasaha 3, iminota 13 n’amasegonda 48 bayobowe na Mebrahtom Natnael ukomoka muri Eritrea.

Kuva muri 2009 akaba ari ubwa mbere umukinnyi yegukanye intera ya mbere ashyizemo ikinyuranyo cy’umunota 1 n’amasegonda 34 uwaherukaga ni   Adil Jelloul  wegukanye intera ya Kigali Rubavu muri Tour du Rwanda 2009 aho yashyizemo ikinyuranyo cy’umunota  n’amasengonda 28.

Nyuma y’iyi ntera ya mbere, Areruya Joseph ni we uyoboye urutonde rusange aho mu bilometero  126,6  amaze gukoresha amasaha 3, iminota 16 n’amasegonda 6 akurikiwe na  Nsengimana Jean Bosco wari watangiye ayoboye nyuma yo kwegukana Prologue akaba amaze gukoresha amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 34 naho ku mwanya wa 3 hari Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016  umaze gukoresha amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 36.

Nyuma  yo kwegukana intera ya mbere no kwambara umwambaro w’umuhondo ugaragaza uyoboye urutonde, Areruya Joseph wasoreje ku mwanya wa 4  muri Tour du Rwanda 2016 akanegukana intera ya Rusizi-Huye yatangaje ko yishimye cyane  kuba yegukanye iyi ntera  ndetse akanafata umwanya wa mbere   ku rutonde rusange.

Uyu munsi haraba intera ya  kabiri

Uyu munsi tariki 14  Ugushyingo 2017  harakinwa intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2017 aho abasiganwa baza guhaguruka i Nyanza  berekeza i Rubavu mu ntera y’ibilometero 180,6  ari na yo ndende muri Tour du Rwanda 2017.

 BUGINGO FIDELE

 

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.